skol
fortebet

Bimwe mu byamamare nyarwanda byagaragarije urukundo abana batishoboye basangira nabo [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 18, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Bimwe mu byamamare nyarwanda birimo abanyamakuru ,abahanzi ndetse n’abatunganya muziki bifatanyije n’abana batishoboye bafashwa n’umuryango witwa Nufashwa Yafasha Organization basangira nabo amafunguro mu Karere ka Gatsibo.

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru Taliki ya 16 Nzeri 2018 .Nibwo i Ngarama Mu Karere ka Gatsibo mu Intara y’Uburasirazuba habaye ibirori byo gusangira n’abana batishoboye umuhango witabiriwe n’ibyamamare nyarwanda birimo Yves Kana ( uriririmba muri Tresor Group), Trackslayer (Producer wa Touch Music), Timothy (Tim), Iras Jaras (umunyamakuru wa Isango Star) na Gutermann Guter (wa Isango star) akaba ari nawe washinze uyu muryango Nufashwa Yafasha Organization. Basangiye n’abana baturuka mu miryango itishoboye ubusanzwe ifashwa nuwo muryango.

Uyu muryango watangijwe n’umunyamakuru BUJYACYERA Jean Paul uzwi nka Gutermann Guter .Agiye gutangiza ishuri ry’inshuke ku bana bava mu miryango ikennye ku buntu.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Ukwakira 2018, mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Ngarama, Akagari ka Ngarama niho iri shuri rizafungurwa ku mugaragaro.

Aho biteganyijwe ko rikazafasha abana baturuka mu miryango itishoboye kubona uburezi bw’ibanze ku buntu (nta kiguzi na kimwe) ko ari igisubizo ku miryango itishoboye mu bice by’icyaro.

Muri iki gihe kimwe nahandi mu byaro abana batabona uburezi bw’ibanze muri iki kiciro, usanga abana bajyana n’ababyeyi mu mirimo ibyara inyungu nk’ubuhinzi, ubushabitsi,... ngo ibi byatumaga bamwe mu abana bahuriramo n’impanuka zitateganyijwe, gufatwa n’indwara zitandukanye kubera ko bavutse babona ababyeyi babo bakora bene iyo mirimo nabo bakumva ko aribwo buzima bwabo kuburyo byorohera babandi babakoresha imirimo ivunanye bakiri bato aho kugira ngo babagire inama yo kugana ishuri ngo bihugure mu bumenyi butandukanye.

Guterman avuga ko yasanze iki ari ikibazo cy’ingutu ndetse yiyemeza gushaka uburyo bamwe mu bana batishoboye bahabwa ubumenyi kugirango umwana agire uburere bwiza aruko aba afite ababyeyi n’abarezi bamwitaho bamubwira amagambo yuzuye ikinyabupfura , bamwereka ibibi atagomba gukora kandi bakamwereka ibyiza akwiye gukurikiza,ndetse hakiyongeraho kujyana umwana ku ishuri kugirango abashe kwigishwa byinshi bizamufasha mu buzima bwe bwa buri munsi.

Yakomeje avuga ko ababyeyi babo baba bakwiye guhwitura umwana atangirira kwiga igihe kitaramusiga aherye mu ishuri ry’incuke ,agakomeza amashuri abanza, ayisumbuye ndetse na Kaminuza ku buryo yagira impamyabumenyi yo ku rwego rwo hejuru ishobora kuzamuhesha akazi keza nawe agafasha ababyeyi be kuva mu bukene.

Gutermann Guter yashimiye byimazeyo abasore bamushyigikiye muriki gikorwa aho yavuze ko bamugaragarije ko bamushyigikiye uretse kuba iyi minsi usanga abantu bahugiye mu bibateza imbere batakagombye kwiyibagiza ko hari n’abakeneye ubufasha.

Yagize ati "Gufasha siby’abifite gusa uwariwe wese yafasha” byumwihariko rero ku byamamare byo mu Rwanda, umusanzu wanyu urakenewe. Ubwamamare bwanyu bukabera abandi umugisha."

Yakomeje asobanura inyungu abana bazagira mu kugana iryo shuri.

Ati “Umwana uva mu miryango itishoboye nawe najya mu ishuri ry’incuke azagira amahirwe yo gukina ndetse no kwigira mu matsinda, umwe kuri umwe akagira amahirwe yo kubonana n’umwe mu barezi be, kandi akagira amahirwe yo gusabana n’abandi bana maze bikamufasha kunguka kwigirira ikizere no kwagura ubumenyi no kubana na bagenzi be."

Ishuri ry’incuke rizafasha umwana kumenya bimwe mu byibanze akenera mu buzima bwa buri munsi rizafasha umwana kwagura ubumenyi no kugira incuti akiri muto ndetse ko rizamufasha kwagura ubumenyi bw’ibanze, nko kumva bagenzi be, ndetse no gufashanya hagati yabo.

Yasoje avuga ko iryo shuri rizatangira mu kwezi ku Ukwakira uyu mwaka wa 2018, aho rifite intego yo gutanga ubumenyi bufite ireme kandi ryita neza kuri buri mwana wese uryigamo, rigamije ko umwana azakura neza kandi afite ubumenyi buhagije mu gihe ageze igihe cyo kujya gutangira amashuri abanza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa