skol
fortebet

Bimwe mu byamamare nyarwanda byasabiye igihano umusore wari warabiyogoje konte za instagram

Yanditswe: Tuesday 07, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Bimwe mu byamamare byibwe konte zabyo ku mbuga nkoranyambaga byatangaje ko uriya musore wabayogoje adakwiriye gufungwa ahubwo akwiye kujyanwa mu ishuri agakarishya ubumenyi kuko hari ikintu gikomeye yafasha mu iterambere ry’u Rwanda.

Sponsored Ad

Taliki ya 07 Kanama 2018 nibwo Urwego Rushinzwe Iperereza (RIB) rwerekanye umusore witwa Usanase Muhamed ukekwaho kwinjira muri konti z’imbuga nkoranyambaga z’abantu biganjemo ibyamamare, akazikoresha ateka imitwe, cyangwa se abaka amafaranga kugira ngo azibasubize.

Nyiri ubwite nawe yemeye icyaha aregwa cyo kwinjira muri konte z’abandi [ Hacking Account ]ku mbuga nkoranyambaga z’abantu batandukanye cyane cyane ibyamamare nka Safi Madiba, Charly na Nina, Gabiro Guitar, Muyoboke Alex Bruce Melody, Jay Polly, Urban Boyz, Arthur Nkusi Rutura usanzwe ari umunyamakuru kuri Kiss FM akaba n’umunyarwenya, Luckman Nzeyimana ukorera RBA n’abandi benshi.

Yavuze ko harabo yasabaga amafaranga kugirango azibasubize aho yatanze urugero rwa Ama G The Black wamuhaye ibihumbi 200frw abandi bakayamwima. Hari kandi uburyo yakoreshaga mu guteka imitwe ku bantu akoresheje Facebook bakumuha amafaranga bazi ko ari we nyir’iyo konti kandi yayiytiriye.

Nyuma y’aho uyu musore atawe muri yombi abantu benshi bashimye iki gikorwa cy’indashyikirwa cyakozwe na RIB kuko yari yarazengereje abantu benshi.

Umunyamakuru Luckman Nzeyimana abinyujije kuri Instagram yavuze ko uyu musore n’ubwo yakoze amakosa akwiye kubyazwa umusaruro kuko bigaragara ko afite ubwenge bwatanga umusaruro mu gihe yaba yigishijwe.

Yagize ati “Uyu niwe wiwabaga Accounts z’abahanzi yafashwe na Police y’igihugu.....muvandimwe warahemutse ariko buriya Polisi y’Igihugu igufashe maze usubire kwiga IT (ikoranabuhanga) maze ufashe Igihugu mu kukirinda kuko ufite ubwenge!”

Ama G The Black watanze amafaranga ibihumbi 200 kugira ngo asubizwe konti ye ya Instagram. Uyu mugabo we avuga ko n’ubwo yatanze amafaranga ye, yumva adateze gukurikirana uyu musore ngo amusubize ibye.

Yagize ati “ Njyewe nta mafaranga nkeneye, biriya naranabiretse byararangiye, icyangombwa ni uko yagiye ahagaragara kandi nari narabimubwiye nti ‘isaha n’isaha nzakubona kandi namubonye.”

Ama G yemeza ko kugira ngo uyu musore afatwe hari uruhare yabigizemo kuko yatanze ikirego kuri polisi ndetse agatanga n’amakuru atandukanye amwerekeyeho.

Ku rundi ruhande ariko nawe avuga ko gufunga uyu musore nta kamaro kanini byaba bifite, ahubwo ko akwiye gushakirwa uburyo yakarishya ubwenge afite akabubyaza umusaruro mu nzira ziboneye zitarimo ubujura .

Yagize ati “ ibyo ari byo byose hari amategeko ariko nanjye uko mbibona uriya musore azi ubwenge bwinshi. Babuzamuye akabukoresha mu buryo bunoze atari ibi byo kwiba hari icyo byafasha.”

Nizzo wo muri Urban Boys nawe winjiriwe kuri Facebook yavuze ko leta ikwiye kureba uko yajyana Usanase Muhamed mu ishuri, akabasha kwiga ikoranabuhanga mu buryo bwimbitse, akaba yatanga umusanzu mu kubaka igihugu. Ibi kandi abihuriyeho na Mani Martin.

N’ubwo hafashwe umwe siwe wenyine ushobora kuba yarakoraga ayo manyanga wenyine, bishoboka ko hari n’abandi benshi. abakoresha imbuga nkoranyambaga basabwa kwitondera ubutumwa basoma bakajya babanza bagashungura bakamenya niba byaba byakozwe na nyir’ubwite.

Ingingo ya 318 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ushukana yiyitiriye amazina y’undi muntu ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 3-5, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyoni 3-5.

Ibitekerezo

  • Uuuuhm,ibyo ubundi bimenyerewe my ba Nigerian kuko nkatwe tuba my mahanga nibyo bakora nta kind I none ndunva niwacu byahageze mube maso ahubwo ,ntazagire umuntu uzakubeshya ibyo kujya my mahanga cg aka kubwirango umwoherereze nudes pics especially ladies be carefully .kuko numwohereze amfoto yawe wambaye ubusa .azakubwirako nutamuha amfranga azayashyira kukarubada so use ur mind .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa