skol
fortebet

Birababaje:Umugore yakase igitsina cy’ umugabo nyuma bamufata agiye kwiyahura [ AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 04, May 2018

Sponsored Ad

skol

. Umugore yishe umugabo we, nyuma y’imyaka itatu babana.
. Umugore yishe umugabo we amuciye igitsina na we agerageza guhita yiyahura biba iby’ubusa.

Sponsored Ad

Umugore w’umunyamategeko kuri ubu arembeye mu bitaro, nyuma yo kwica umugabo we na we w’umunyamategeko amukase igitsina cye. Uyu mugore yamaze kwica umugabo we agerageje kwiyahura biba iby’ubusa bamufata akiri muzima bamujyana kwa muganga baramuvura.

Umuvugizi wa polisi wo mu gace ka Diamond Estate, Sangotedo, mu mujyi wa Lagos muri Nigeria , yavuze ko hari gukorwa iperereza ku rupfu rw’ uyu munyamategeko Mr Otike Odibi, w’imyaka 50, wishwe n’umugore we, Udeme Odibi, ufite imyaka 47 y’amavuko na we w’umunyamategeko aho magingo aya bari bafitanye abana 3.

Polisi yatangaje ko basanze Otike Odibi yiciwe ku buriri bwe, yatewe ibyuma mu nda ibice bye by’ibanga babikase babishyira mu kiganza cya nyakwigendera.

ubwo uyu mugore yageragezaga kwiyahura nyuma yo kwica umugabo we ntibya mugendekeye uko yabyifuzaga, kuko basanze atarashiramo umwuka, maze bahita bamujyana kwa muganga bahita bamuha imiti.

Abaturanyi bajyanye umugore kwa muganga, bavuzeko uyu muryango yaramaranye nawe imyaka 3, aho babanye nyuma y’uko nyakwigendera yatandukanye n’umugore we wa mbere babyaranye umwana w’umukobwa kuri ubu uri kwiga mu Bwongereza.

Amakuru aturuka kuri umwe mu baturanyi wabo yavuze ko Nyakwigendera yamuhamagaye mu ijoro kuri terefoni mbere y’uko yicwa, amubwira ko umugore we agiye kumwicisha icyuma, amusaba kumugendera kure.

Byavuzwe ko kandi muri iryo joro, nyakwigendera yahamagaye mama we umubyara, anahamagara umukobwa we wiga mu Bwongereza, ababwira ibiri kumubaho atotezwa n’umugore we.

Ibitekerezo

  • BIRABABAJE NDIHANO MUKABAGALI MUBIHEMBE KOKO UMUGORE YICE UMUGABOWE YEBABAWE NAMAHANO.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa