skol
fortebet

Birangiye Beyonce aguze urusengero rwe ku kayabo k’Amadorali[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 21, May 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi w’icyamamare ku isi, Beyonce Knowless ukomoka muri leta zunze ubumwe za Amerika, yaguze urusengero ruhagaze akayabo k’amadorali.
Beyonce Knowless w’imyaka 36 y’amavuko ni umugore w’umuraperi Jay Z yamaze kugura urusengero ruherereye muri leta ya New Orleans rwari rumaze imyaka ikabakaba 100 rudasengerwamo rukaba rwarubatswe mu ntangiriro z’umwaka w’i 1900. Uru rusengero Beyonce Knowless yaguze rufite ubuso bwa metero kare 700 akaba yaruguze amadolari ibihumbi 850 000$ mu mafaranga y’u (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi w’icyamamare ku isi, Beyonce Knowless ukomoka muri leta zunze ubumwe za Amerika, yaguze urusengero ruhagaze akayabo k’amadorali.

Beyonce Knowless w’imyaka 36 y’amavuko ni umugore w’umuraperi Jay Z yamaze kugura urusengero ruherereye muri leta ya New Orleans rwari rumaze imyaka ikabakaba 100 rudasengerwamo rukaba rwarubatswe mu ntangiriro z’umwaka w’i 1900.

Uru rusengero Beyonce Knowless yaguze rufite ubuso bwa metero kare 700 akaba yaruguze amadolari ibihumbi 850 000$ mu mafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari.

Beyonce si ubwambere avuzwe mu bijyanye n’insengero kuko mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi urusengero rumwe rwo muri San Francisco rwitwa Grace Cathedral rwateguye igitambo cya misa rwamwitiriye (Beyonce Mass) mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

Revera Yolanda Norton uyobora uru rusengero niwe wazanye igitekerezo cyo gutegura aya masengesho yitiriwe umuhanzi Beyonce. Muri aya masengesho hakoreshwagamo indirimbo za beyonce gusa nk’ubutumwa bufasha abayitabiriye kuganira baha agaciro beyonce nk’umwe bu garore babirabura ufatiye runini abandi.

Revera Yolanda Norton ashimangira ko Beyonce ari igihangange yagize ati « Iyo turebye ubuzima busanzwe bwa Beyonce, tukamureba mu buhanzi bwe n’ahandi hose tubona ko ari umugore uhesha icyubahiro abagore bose b’abirabura”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa