skol
fortebet

Biratangaje! Umugi wo muri USA utemerewe gukoreshwamo Terefone zigezweho za Smartphones na WI-fi

Yanditswe: Sunday 27, May 2018

Sponsored Ad

skol

Mu gihe ikoreshwa rya telefone zigezweho za Smartphones na Internet idakoresha insinga Wireless cyangwa Wi-fi rikataje henshi ku Isi,Mu mugi muto wo muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika witwa Green Bank abahatuye bo ntibemerewe kubikoresha ndetse n’amaziko ya micro-ondes cyangwa Micro-waves.

Sponsored Ad

Impamvu nta yindi ni uko muri uyu mugi utuwe n’abaturage 143 ariho hari Radio telescope ya mbere mu bunini ku Isi yitwa Green Bank Telescope (GBT).

Radio telescope ni igikoresho cyifashishwa n’abahanga mu bumenyi mu rwego rwo gukurura cyangwa kwakira imirasire igizwe n’amashanyarazi rukuruzi(Electro magnetic waves) yoherezwa n’ibintu bitandukanye biba mu kirere urugero twafata ni Inyenyeri.

GBT ifite uburebure bwa metero 148 kandi ikagira antenne nini ku buryo wayiramburaho ikibuga cy’umupira w’amaguru bikangana,icungwa n’ikigo cyitwa National Radio Astronomy Observatory (NRAO) ikaba ishobora gukurura amajwi ari mu birometero hafi 130,000,000,000 uvuye aho iri.

Ibi bikorwa by’ubushakashatsi byo ku rwego rwo hejuru bikorerwa muri aka gace nibyo bituma abatuye mu mugi wa Green Bank batemererwa gukoresha ibikoresho bishobora kwivanga mu byo GBT igenewe kwakira, Ndetse na Police yo muri aka gace ihora izenguruka mu mihanda igenzura ko nta mbaraga zirenze izemewe ziri guturuka mu mazu y’abaturage.

Abaturage bo muri Green Bank bakoresha terefone zikoresha insinga na Internet ikoresha insinga kandi ngo ntacyo bumva bibatwaye kugeza ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa