skol
startimes

Biravugwa:Bushali na Slum Drip bongeye gutabwa muri yombi bari kumwe n’abandi bagenzi babo

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 8 October 2020 Yasuwe: 8948

Umuhanzi Bushali na Slum Drip bamaze kubaka izina mu njyana ya Kinyatrap biravugwa ko bongeye gutabwa muri yombi bakurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.


Amakuru agera ku kinyamakuru UMURYANGO, avuga ko Bushali na Slum Drip bamaze iminsi mu gihome nyuma yuko bafatiwe Inyamirambo bari gukoresha ibiyobyabwenge, aba basore ngo bafatwa bari kumwe n’abandi bagenzi babo barimo na Producer Knoxbeat.

Mu mpera z’umwaka ushize nabwo Hagenimana Jean Paul uzwi cyane mu muziki nka Bushali, yari yatawe muri yombi nyuma yo gufatanywa ikiyobyabwenge cy’urumogi. Icyo gihe nabwo yari kumwe n’uyu Slum Drip, bafunzwe iminsi 30 nyuma baraburana baza kurekurwa.

Tariki ya 04 Ugushyingo 2019 nibwo urukiko rwatangaje ko umuhanzi Bushali, Slum Drip na Uwizeye Carine bafungwa by’agatenganyo mu gihe cy’iminsi 30, mu gihe uwitwa Uwase Nadia bari bafatanwe we yahise arekurwa kuko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bwari bumufiteho bityo akemererwa kuburana ari hanze.

Aba basore bakunzwe mu njyana ya Kinya Trap bafashwe mu gitondo cyo ku wa 18 Ukwakira 2019 ubwo bari kumwe n’abakobwa babiri mu rugo rw’umwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyakanda ho mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Mu iburanisha rya mbere ubushinjacyaha bwagaragaje ko raporo ya muganga yerekanye ko Bushali, Slum Drip na Uwizeye Carine bari basanzwe banywa urumogi bityo urukiko rwanzura ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Bushali yatawe muri yombi mu gihe yari ari kwitegura kwitabira ibitaramo bya MTN Izihirwe, akaba yarahise asimbuzwa mugenzi we B Threy.

Bushali na bagenzi be ntibigeze banyurwa n’umwanzuro w’urukiko niko gufata inzira berekeza iy’ubujurire maze batanga ubujurire bwabo mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge nyuma bararekurwa nyuma y’ukwezi bari bafungiye muri gereza ya Mageragere.


Ubwo Bushali na Slum Drip n’abakobwa babiri batabwaga muri Yombi

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mama wa Diamond yagaragaje Papa w’uyu muhanzi utandukanye nuwo abenshi bari...

Ubu inkuru irikuvugwa cyane mugihugu cya Tanzania ni uko umuhanzi na Naseeb...
16 January 2021 Yasuwe: 6525 0

Amafoto Yaciye Ibintu:ShaddyBoo yashotoye igitsina gabo mu buryo budasanzwe...

Shaddy Boo yongeye kwigarurira imitima y’abagabo batari bake ,bamwe bacika...
15 January 2021 Yasuwe: 16977 0

Masanobu Sato ni we wegukanye umudari mu kwikinisha ku Isi

Masanobu Sato, umusore ufite inkomoko mu mugi wa Tokyo mu gihugu...
15 January 2021 Yasuwe: 8932 0

Amayeri Meddy akoresha ahisha inyinya ye yavumbuwe,n’impamvu...

Ngabo Jobert Médard uzwi ku Izina rya Meddy amaze iminsi avugisha benshi...
15 January 2021 Yasuwe: 8734 0

Wa musore uri mu rukundo na Miss Uwase Vanessa akomeje kumuhundagazaho...

Urukundo hagati ya Miss Vanessa n’umusore w’umunyarwanda w’umuhanzi ukorera...
14 January 2021 Yasuwe: 7864 0

Mugihe kitarenze icyumweru Miss Uwase Vanessa atandukanye n’umuherwe wo muri...

Umusore umaze iminsi yerekana ko ari mu rukundo na Miss Uwase Vanessa...
13 January 2021 Yasuwe: 11564 1