skol
fortebet

Biravugwa ko Miss Aurore yatandukanye n’umukunzi we umaze amezi macye amwambitse impeta

Yanditswe: Saturday 08, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Biravugwa ko Miss Aurore yatandukanye n’umukunzi we Egide Fox uherutse kumwambaika impeta akamwemerera ko bazibanira akaramata.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo inkuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga ivuga ko urukundo rwa Kayibanda Aurore n’umukunzi we Egide Fox rwajemo agatotsi bigatuma batandukana.

Egide yamaze gusiba buri mashusho yose Aurore agaragaramo kuri konte ye ya instagram

Ibi byemejwe na bimwe mu bimenyetso bifatika byagaragaye kuri konte zaba bombi aho kuri ubu Egide yasibye amwe mu mafoto y’uyu mukobwa yashyizeho ndetse n’amashusho yagiye ashyiraho bagiye bifata arimo imwe muyo yashyizeho amwambika impeta mu mezi yashize.

Konte ya Aurore yo ubu magingo aya nabwo iri kugaragara kuri Instagram aho bivugwa ko yamaze kuyisiba cyangwa akaba yayikuyeho mu gihe runaka kitazwi akazayisubizaho nkuko bamwe mu byamamare bakunze kubigenza.

Miss Mutesi Kayibanda Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2012, akanambikwa ikamba rya Miss FESPAM ryatangiwe mu Mujyi wa Brazza Ville mu iserukiramuco rya Festval Panafricain de la Musique muri 2013. Mu mwaka wa 2014 nibwo byatangiye guhwihwiswa ko Miss Mutesi Aurore ari mu rukundo na Mbabazi Egide, ntibigeze babihakana cyangwa ngo bihishire dore ko kenshi wasangaga amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga ndetse banabwirana amagambo meza y’urukundo.

Muri 2015 byaje gushimangirwa n’urugendo Egide yagiriye mu Rwanda nyuma y’imyaka myinshi yari amaze aba muri Amerika, akaboneraho gusangira ubuzima bwiza na Aurore bagatembera ahantu hari ubwiza nyaburanga ndetse n’ahandi hatandukanye.

Mutesi Aurore na Egide Mbabazi bahanye isezerano ryo kuzabana nk’indahemuka imbere y’amategeko k tariki 29 Nyakanga 2018. Mu mashusho n’amafoto basakaje ku mbuga nkoranyambaga, bagaragaje ko basezeraniye ku nkombe z’inyanja muri Leta ya Maine mu Mujyi wa Portland.

Tariki 28 Gashyantare 2018 nibwo Egide yateye ivi, asaba Kayibanda ko yazamubera umugore. Hari mu muhango wabereye i Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kayibanda Aurore ntiyazuyaje kuvuga ‘Yego’ mu marira menshi yamuzengaga mu maso ndetse agera nubwo ashoka ku matama. Ni nyuma y’imyaka isaga 4 bamaze bakundana mu munyenga w’urukundo badasiba kugaragaza.

Byavugwaako ubukwe bwabo bombi bwari kuzabera mu Rwanda mu mpera z’uyu mwaka wa 2018 kuko ngo imiryango yaba bombi iherereye mu Rwanda.

Kuri ubu biravugwa ko aba bombi bamaze gutandukana ku mpamvu zitazwi nubwo kugera magingo ntamakuru yizewe yari yagera hanze tukaba turaza gukomeza kubakurikiranira ibyi nkuru neza mu nkuru zacu ziri imbere.

Ibitekerezo

  • Ikibazo cy’inkundo z’ubu batangira gusambana bakimenyana ku munsi wa mbere!Iryo rari iyo rimaze gushira umwe yahaze undi nizo ngaruka zo gutandukana bitamaze kabiri!!Gusa baba bishimishije bihagije

    Erega nta rukundo rukibaho.Abantu baba bashaka kwishimisha akanya gato gusa,bakibeshya ko "bari mu rukundo".Ikindi kandi,abahungu bahararuka vuba.Iyo baryamanye n’umukobwa,niyo byaba rimwe gusa,baraguta.Bakobwa,byaba byiza mwirinze guha abahungu mbere y’ubukwe,kubera ko ari icyaha.
    Igihe cyose abantu bazanga kuba abakristu nyakuri,nta mahoro bazagira.Soma Yesaya 48:17,18 wumve uko Imana itubwira.Ikibazo nuko iyo nama ntacyo ibwiye abantu.Nubwo bitwa ngo ni Abakristu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa