skol
fortebet

BIRAVUGWA: Parfine washwanye na Safi ari I Kigali mu bwihisho

Yanditswe: Monday 18, Dec 2017

Sponsored Ad

Umukobwa/ umugore witwa Parfine Umutesi wavuzwe mu rukundo n’umuhanzi Safi Niyibikora wiyise Madiba, biravugwa ko amaze iminsi mu mujyi wa Kigali mu ibanga rikomeye aho adashaka guhuza ijisho n’itangazamakuru.
Uyu mugore w’abana babiri yageze mu Rwanda mu cyumweru gishize.Azwi cyane mu nkuru z’urukundo na Safi, yaravuzwe biratinda kugeza ubwo bwashwanye bakerura ibyaberaga mu cyumba.
Parfine ubarizwa muri Diaspora yo mu Busuwisi, amaze iminsi ari i Kigali aho bivugwa ko agiye kumara icyumweru (...)

Sponsored Ad

Umukobwa/ umugore witwa Parfine Umutesi wavuzwe mu rukundo n’umuhanzi Safi Niyibikora wiyise Madiba, biravugwa ko amaze iminsi mu mujyi wa Kigali mu ibanga rikomeye aho adashaka guhuza ijisho n’itangazamakuru.

Uyu mugore w’abana babiri yageze mu Rwanda mu cyumweru gishize.Azwi cyane mu nkuru z’urukundo na Safi, yaravuzwe biratinda kugeza ubwo bwashwanye bakerura ibyaberaga mu cyumba.

Parfine ubarizwa muri Diaspora yo mu Busuwisi, amaze iminsi ari i Kigali aho bivugwa ko agiye kumara icyumweru ari i Kigali mu buryo butamenywe na benshi.Yageze I Kigali yakirwa n’inshuti za hafi bakunda gusangira agahiye.

Kuri konti ya instagram akoresha, aherutse gushyira amafoto ari kumwe n’abagabo batandukanye mu kabari kamwe gaherereye mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali, aho bivugwa ko atarabonana na Safi.Ati "Ubu ndi kumwe n’inshuti zanjye I Kigali #Rwandanziza."

Parfine udashaka kwerura ko ari I Kigali ahungira kure ibijyanye no kuvuga ko ari mu gihugu cy’u Rwanda ahubwo akandika ko yari akumbuye umujyi wa Kigali nk’uko bigaragara ku mafoto akomeje gushyira hanze.

Parfine asana nudashaka kugira byinshi avuga, bishoboka ko adakeneye kongera kwisanga mu itangazamakuru nk’uko byagenze ubwo yashwanaga na Safi,uyu muhanzi agahitamo gukora ubukwe n’umukunzi mushya, Niyonizera Judith.

Uyu mukobwa/umugore yaganiye n’umwe mu nshuti ze akimara kumva Safi yakoze ubukwe,yumvikanye anandika amagambo yuzuye uburakari agaragaza uko yari abanye na Safi bashwanye.

Icyo gihe Parfine yagize ati: “Ni ukuri kw’Imana ibi bintu birakabije. Abahungu bose ubu bari ku (bakobwa) ba Diaspora. Hari abirirwa bambwira ngo ihangane turatandukanye!Ngo ntabwo tuzakubabaza, ariko apuuu narabahaze!”

”Njyewe ubu maze kubwira umunyamakuru nti ’nzaza i Kigali, ndagusabye ntegurira ikiganiro njye mfite ijambo nshaka kubwira abantu, Isi yose, nshaka kubwira aba Diaspora b’abakobwa urwo bapfuye.”

“Judith yahuye na Safi ubwo twajyaga gutembera Dubai yereka Safi ko amukunda ariko Safi akajya amusuzugura, umukobwa agumya kumwizirikaho avuga ko abizi neza ko akunda amafaranga kandi bitazamugora kumwegukana.”

“Ntabwo azi Safi, yamuguriye inzu, imodoka, amuha byose! Safi azasambana yumirwe, none yamuhaye utwe twose. Ubu Safi we azaba umugabo ate umuntu akoze ubukwe nta n’atanu ye ariho ngo yerekane ko ari umugabo, ubuse umugore we azamwubaha ate?”

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2015 nibwo Safi yemeje ko ari mu rukundo na Parfine baza gushwana muri uyu mwaka wa 2017.

Aha yari i kigali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa