skol
fortebet

BIRAVUGWA:Reba umuhanzi ushobora gusimbura Safi Madiba muri Urban Boys(AMAFOTO)

Yanditswe: Wednesday 01, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

- Biravugwa ko Aime Bluestone ashobora gusimbura Safi muri Urban boys
- Ibyiyumviro by’abafana ku gutandukana kwa Urban boys
- Abenshi ntibifuza kubona Urban boys itandukana
- Ubunshuti bwa Nizzo na Aime Bluestone bushobora gutuma baririmbana mu itsinda

Sponsored Ad

Muri iyi minsi mu ruganda rwa muzika nyarwanda nta yindi nkuru iri kuvugwa cyane nk’ijyanye n’itandukana ry’abasore batatu bagize itsinda rya Urban boys aho bivugwa ko Safi ashobora gukora ku giti cye.

Ejo hashize nibwo Humble Jizzo uyobora iri tsinda yafashe icyemezo yandika mu izina ry’itsinda rya Urban boys amenyesha abanyamakuru ko hari ikiganiro kibateganyirijwe mu rwego rwo kubasobanurira ukuri kw’ibimaze iminsi bivugwa ko bagiye gutandukana ndetse no kubabwira uko itsinda rihagaze.

Urban Boys abafana ntibifuza ko batandukana

Iki kiganiro giteganyijwe kuba muri uku kwezi twatangiye k’Ugushyingo ku italiki ya 10 muri Olympic hotel iherereye Kimironko mu Karere ka Gasabo umujyi wa Kigali.

Kuri iri tangazo Humble Jizzo yashyize hanze rigaragara ku rukuta rwa instagram akoresha ryakomeje gutangwaho ibitekerezo byinshi by’abafana byiganjemo ibivuga ko badashaka kubona iri tsinda bakunda cyane ritandukana.

Nizzo na Aime Bluestone bivugwa ko ariwe wasimbura Safi aramutse asezeye muri Urban Boys

Hari abafana bavuze ko bifuza kubona umuhanzi Aime Bluestone ariwe usimbura Safi mu itsinda rya Urban boys mu gihe yaba asezeye.

Aya magambo yatewe utwatsi n’undi mufana wavuze ko atabishyigikiye kuko atifuza kubona hari uvamo cyangwa uwinjiramo.

Uyu mufana yagize ati " Guyz Gutana kwanyu ninko kutwibagiza Rwandan music ndustry so plz aho mwari mutugejeje ntampamvu zo kudusiga mumayira ahubwo turifuza gukomezanya namwe ngirango nsabe ( .........) plz icyo gitekerezo turacyamaganye kure kuko nturi @humble_jizzo_urbanboys ngo urakuramo safi winjizemo Aime blu.... Ntawe dukeneye ko avamo ewe ntanuwo dukeneye ajoining "

Iri niryo tangazo Humble Jizzo yashyize hanze bamwe basabira Bluestone kwinjizwa muri Urban boys abandi barabyamagana

Uyu Aime Blustone uri gusabirwa kwinjira muri Urban boys yatangiye kumenyekana ubwo yaririmbaga inyikirizo y’indirimbo "Forever" ya Danny Nanone. Icyo gihe abantu batunguwe no kumva ijwi ryiza ry’uyu musore utari usanzwe uzwi cyane mu ruhando rwa muzika.

Ibyo ntibyari bihagije ngo uyu muhanzi azamuke ahubwo byaje kuba ngombwa ko Nizzo na Jay Polly bagira uruhare runini mu gutuma impano y’uyu musore imenyekana.

Icyo gihe Nizzo yafashe uyu muhanzi amujyana mu cyo bise " All Star Music" ibintu byafashije uyu musore cyane kwigaragaza no kumenyekana.

Nizzo na Aime Bluestone ku munsi wa mbere batangira gukorana

Uyu musore yakomeje gukora ndetse asohora n’indirimbo nyinshi zirimo Mumporeze, Nudahinduka, Ndabikumbuye, n’indi yafatanyije na Uncle Austin ikunzwe cyane muri iyi minsi yitwa "Gutyo".

Bamwe mu bavuga ko Bluestone ashobora kwinjira muri Urban boys banahera kuri uyu mubano afitanye na Nizzo uburyo yamufashije kuzamuka bikaba byakoroha cyane kumwinjizamo mu gihe Safi yaba asezeye dore ko binavugwa ko itsinda rya Urban Boys ko ryanditse kuri Nizzo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa