skol
fortebet

Biravugwa:Sacha yari yarahengamiye umuhanzi Meddy[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 26, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Umwe mu bagore bagiye bavugwaho byinshi hano mu Rwanda uzwi ku izina rya Sacha wigeze no kuririmba nyuma akaza kubireka ndetse akaba yaramenyekanyeho kuba yarigeze no kuba umukunzi w’umuhanzi nawe ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys nyuma bakaza gushwana nabi..aho byavuzwe cyane ko Sacha yacaga inyuma ya Nizzo bigera naho atwara inda atazi,ubu biravugwa ko akunda urukundo rudasanzwe umuhanzi Meddy.

Sponsored Ad

Sacha ni umwe mu bakobwa bacye hano mu Rwanda bafite abantu batari bake babakurikirana ku rubuga rwa Instagram ndetse akaba ari no mu bakobwa bacye bafite imiterere ikurura abagabo,ubusanzwe amakuru y’urukundo agirira umuhanzi Meddy yagiye ava mu nshuti z’uyu mukobwa za hafi gusa ntibihabwe agaciro.

Sacha na Nizzo bagiranye ibihe bidasanzwe
Gusa Sacha yaje kugaragaza amarangamutima ye ubwo yashyiraga ifoto ya Meddy ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko kuri ino si ya rurema nta muhungu numwe usa na Meddy,mbese we ahamya ko kuri ino si ntawasimbura Meddy mubwiza no kugira igikundiro.

Kugeza ubu umuhanzi Meddy afite umukunzi

Gusa amakuru ahari nuko kugeza ubu Meddy afite umukunzi ndetse anaherutse kuzana i Kigali kumwereka umuryango,bivuze ko bidashoboka ko yakundana n’uyu mukobwa nubwo we amugirira urukundo rudasanzwe kuko atahwemaga kumuposting ku rukuta rwe rwa Instagram uko bwije nuko bukeye,uretse ko Meddy nyuma yo kuzana umukunzi we i Kigali kumwereka Maman we Sacha yahagaritse ibyo kongera kumushyira ku mbuga nkoranyambaga nkuko yari asanzwe abikora anamuvugaho amagambo adasanzwe yuzuye amarangamutima amutakagiza.

Sacha Kat biravugwa ko yari yararwariye indege Meddy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa