skol
fortebet

Safi yatandukanye n’umukunzi we Parfine biteguraga kubana (AMAFOTO)

Yanditswe: Tuesday 08, Aug 2017

Sponsored Ad

skol

Umuririmbyi Niyibikora Safi wamenyekanye Safi Madiba muri Urban Boys biravugwa ko yashwanye n’ umukunzi Parfine Parfine bari bamaze imyaka itatu bakundana
Urukundo rwa Safi na Parfine rwatangiye kuvugwa muri 2015, kuva icyo gihe aba bombi bakomeje kugarukwaho mu itangazamakuru. Bagaragaye kenshi bahuriye ahantu hanyuranye haba mu Rwanda no mu mahanga ndetse bigera naho Safi ubwe yivugira ko uzatereta umukunzi we bazagwa miswi.
Kuri ubu amakuru ahari ni uko urukundo rw’aba bombi rwamaze (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Niyibikora Safi wamenyekanye Safi Madiba muri Urban Boys biravugwa ko yashwanye n’ umukunzi Parfine Parfine bari bamaze imyaka itatu bakundana

Urukundo rwa Safi na Parfine rwatangiye kuvugwa muri 2015, kuva icyo gihe aba bombi bakomeje kugarukwaho mu itangazamakuru. Bagaragaye kenshi bahuriye ahantu hanyuranye haba mu Rwanda no mu mahanga ndetse bigera naho Safi ubwe yivugira ko uzatereta umukunzi we bazagwa miswi.

Kuri ubu amakuru ahari ni uko urukundo rw’aba bombi rwamaze kujyaho akadomo nubwo nta n’umwe muri bo ushaka kugira icyo abivugaho. Ngo aba bombi bamaze ukwezi kose batandukanye ariko bakaba barabigize ibanga, gusa ibanga ryaje kwanga ubwo Parfine yaganiraga na zimwe mu nshuti ze za hafi zaduhaye amakuru zigahamya ko aba bombi batandukanye.

Ugerageje gutera icyumvirizo ku cyaba cyatandukanyije Parfine na Safi bose usanga batinya kwerura ngo babivugeho. Ariko na none inshuti z’aba bombi zivuga ku itandukana ryabo zihamya yuko uyu mukobwa ugifite agahinda ari we wabibwiye abantu yifuza yuko abantu bose bamenya ko batandukanye kandi ko ibyabo byarangiye.

Ibi bishimangirwa nuko Parfine Umutesi yahise ajya kuri Instagram ye aho yari akunze gushyira amafoto ya Safi Madiba arayasiba ku buryo hasigayemo amafoto mbarwa, ibi bikaba bigaragaza ko yabitewe no gutandukana na Safi Madiba.

Umwe mu nshuti za hafi ya Parfine,utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara yatangarije umuryango.rw ko Parfine ariwe ubwe wakatiye Safi nyuma yuko hari ibintu bombi batumvikanyeho.Yagize ati “Nibyo koko Safi yamaze gutandukana na Parfine, gusa iki cyemezo cyafashwe na Parfine ahitamo gutandukana burundu na Safi nyuma yuko hari ibintu ntashaka kuvuga bananiwe kumvikanaho hagati yabo.”

Safi Madiba wo mu itsinda rya Urban Boys biravugwa ko yaherukanaga na Parfine muri Mata 2017 ubwo bari bagiye kuririmbira i Kampala aho ngo Parfine yabasanze, gusa na mbere yaho Safi Madiba yagiye i Dubai guhura na Parfine aho byavuzwe ko bagiye gutegura ubukwe byavugwaga ko buzaba mu minsi iri imbere.

Safi Madiba mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda ntiyabihakanye, gusa asaba kutagira icyo avuga kuri iyi nkuru ariko nanone asaba kubaza uwatangaje ibi kuko we yumva ntacyo yabivugaho.

Ibitekerezo

  • Yewe abanyamakuru muzi kubeshya koko!!! Njye ukwezi gushize narabiboneye muri Kgl bari kwifata neza muri fast food iherereye Ku gishushu none ngo baherukana muri mata !!!!ubusitari burahenda koko Safi yabishyuye angahe kuri iyi nkuru!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa