skol
fortebet

BIRAVUGWA:Tbb yaba yabonye undi muhanzi w’umuhanga usimbura Mc Tino mu Itsinda[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 19, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Itsinda rikora umuziki mu Rwanda rizwi nka TBB biravugwa ko ryaba ryabonye undi musore w’umuhanga mu kuririmba injyana ya Dancehall uzwi nka Baume wasimbura umuhanzi Mc Tino waribarizwagamo ariko nyuma akaza kubiyomoraho akikorera ku giti cye.

Sponsored Ad

Ubusanzwe Tbb ni itsinda rikora umuziki mu Rwanda rikaba ryari rigizwe n’abasore batatu aribo Bob,Benja na Mc Tino nyuma waje guhitamo gukora umuziki we nta tsinda abarizwamo.

Ubundi Tbb ryari ijambo ry’impine ryasonaburaga amazina y’aba basore bari bagize iri tsinda aribyo Tino,Bob na Benja ndetse bikaba bivugwa ko umusore witwa Karama Sebastien uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya ’Baume’ ariwe waba ugiye gusimbura Mc Tino mu itsinda.

Ibi bikaba bivuzwe nyuma y’uko bakoranye indirimbo bise ’Komeza Umbeshye’ ubundi bakumva uyu musore ari umuhanga mu njyana ya Dancehall ari nayo iri tsinda rya Tbb ryamenyekaniyeho.

Nubwo aba basore bombi ’Bob na Benja’ batarabihamya,amakuru agera k’UMURYANGO avuga ko aba basore bombi bakomeje kugirana ibiganiro n’uyu muhanzi ndetse bikaba binavugwa ko muri iyi minsi bari kugaragara muri Studio zitandukanye bari kumwe bose uko ari batatu ’Bob,Benja na Baume’.

Baume ntabwo ari izina rishya mu muziki Nyarwanda kuko amaze gukora indirimbo nka: “Nyabugogo” yakoranye na Mutakubali, “ I Mis you” yakoranye na Khaliban, “Mi nafurahi” n’izindi nyinshi.

REBA HASI INDIRIMBO NSHYA NZIZA ’Tbb’ YAKORANYE NA ’BAUME’ BISE ’KOMEZA UMBESHYE’:

ANDI MAFOTO HASI:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa