skol
fortebet

Umwana muto ufite umutwe munini cyane akomeje gutera agahinda abatari bake anasabirwa inkunga

Yanditswe: Wednesday 27, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

. Umwana wavukanye umutwe udasanzwe ari guhabwa ubufasha ngo abe yajyanwa kwa muganga ngo avurwe indwara yamwibasiye ituma umutwe ubyimba umunsi ku munsi .

Sponsored Ad

Amafoto agaragaza umwana muto ufite umutwe munini mu buryo budasanzwe aho bivugwa ko atuye mu gihugu cya Kenya akomeje kubica bigacika hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu benshi bakomeje kuyagarukaho bavuga byinshi bitandukanye kubera agahinda baterwa nuwo mwana wavukanye uburwayi budasanzwe.

Aya mafoto yakwirakwijwe hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Facebook, agaragaza umwana muto w’umuhungu mu buribwe bwinshi aterwa n’uburwayi bwibasiye umutwe we, aho binatangazwa ko kuri ubu uyu mwana ari gukurikiranwa n’abaganga, aho ahabwa imiti ifite ubushobozi bwo gukamura amazi yo mu mutwe no mu bwonko izwi ku izina rya Hydrocephalus.

Abantu benshi batangajwe nn’ iyi ndwara yibasiye uyu mwana ndetse ko kuri ubu umuryango w’ uyu mwana usaba abagifite umutima w’impuhwe kuba bagira ubufasha bamugenera banarushaho kumusengera basaba n’ubufasha buturuka ku Mana kugirango azakire iyi ndwara ituma umutwe ubyimba uko bwije nuko bucyeye.

Ibitekerezo

  • no mu rwanda arahari,mu murenge wa ntongwe akarere ka ruhango

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa