skol
fortebet

Bitunguranye Priyanka Chopra wamamaye muri filime z’impinde yambitswe impeta n’umusore w’umuzungu[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 29, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Icyamamarekazi Priyanka Chopra wamenyekanye cyane muri Filime z’Impinde yambitswe impeta y’urukundo na Nick Jonas bari bamaranye igihe gito aribwo bagaragaje ko hari urukundo hagati yabo.

Sponsored Ad

Uku kwambikwa impeta kwa Priyanka Chopra gusa naho kwatunguye benshi mu bakunzi babo, dore ko ntawatekerezaga ko habaho kwambikana impeta mu gihe cy’amezi abiri yonyine bari bamaze bari mu rukundo.

Nick Jonas yahisemo kwambika impeta ihamya urukundo rukomeye bafitanye mu rwego rwo kugaragariza inshuti n’abavandimwe ko we na Priyanka bafite gahunda yo kubaka umubano ufite imbaraga n’intumbero ikomeye.

Nick Jones na Priyanka Chopra bajyanye gusura umuryango w’Igikomangoma Harry na Meghan Markle

Hagati aho n’ubwo aba bombi bambikanye impeta bigasa naho bitunguranye, ikindi gikomeje kwibazwaho ni uburyo Priyanka Chopra yakundanye n’umwana Arusha imyaka dore ko amurusha imyaka igera 11 y’amavuko. Nick Jonas afite imyaka 25 mu gihe Priyanka Chopra afite 36.

Priyanka Chopra na Nick Jones, bambikanye impeta ihamya urukundo rwabo mu gihe bari bamaze igihe bagaragara ahantu henshi bari kumwe dore ko bivugwa ko banajyanye gusura umuryango mushya w’igikomangoma Harry na Meghan Markle.

Ubusanzwe aba bombi bashimangiye urukundo hagati yabo, bose bazwi mu gukina filime ndetse bakaba ari abahanzi b’indirimbo aho bakorera ibikorwa byabo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Priyanka Chopra yamenyekanye muri filime y’uruhererekane ya ‘Quantico’, asa n’uwashimangiye aya makuru ubwo yamenyeshaga umuyobozi wa filime nshya yari ari gukina yitwa “Bharat” ko asezeye. Umuyobozi w’iyi filime Abbas Zafar yakomeje agira ati “Turamwishimiye cyane.

By’umwihariko abagize ikipe ya Bharat bose bagaragaje ko bishimiye urukundo rwa Priyanka Chopra na Nick Jonas bavuga ko bifuje ko byazaba ibintu byuzuyemo umunezero n’ibyishimo gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa