skol
fortebet

Bitunguranye umugore wa nyiri Moriah Entertainment yitabye Imana asize n’uruhinja rw’umwaka (AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 12, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Mashukano Eric uyobora Moriah Entertainment ari mu gahinda gakomeye ko kubura umugore we witabye Imana azize urupfu rutunguranye mu rukerera rwo kuri uyu wa 12 Kamena 2017.
Amakuru avuga ko Monique Tambo umugore wa Eric Mashukano yitabye Imana azize urupfu rutunguranye kuko yari amaze igihe nta kibazo cy’ubuzima afite ndetse yakoraga akazi ke uko bisanzwe. Monique Tambo asize abana babiri barimo n’uruhinja rw’umwaka umwe
Monique Tambo wari inshuti ikomeye y’abahanzi asize abana babiri barimo (...)

Sponsored Ad

Mashukano Eric uyobora Moriah Entertainment ari mu gahinda gakomeye ko kubura umugore we witabye Imana azize urupfu rutunguranye mu rukerera rwo kuri uyu wa 12 Kamena 2017.

Amakuru avuga ko Monique Tambo umugore wa Eric Mashukano yitabye Imana azize urupfu rutunguranye kuko yari amaze igihe nta kibazo cy’ubuzima afite ndetse yakoraga akazi ke uko bisanzwe.

Monique Tambo asize abana babiri barimo n’uruhinja rw’umwaka umwe

Monique Tambo wari inshuti ikomeye y’abahanzi asize abana babiri barimo uwo aheruka kwibaruka mu mwaka washize wari ukiri uruhinja.

Evangelist Mashukano Eric yashinze ikompanyi ya Moriah Entertainment isanzwe ifasha mu buryo bukomeye abahanzi bo mu ndirimbo zihimbaza Imana, iri mu nkingi za mwamba zitegura Groove Awards mu Rwanda. Yazamuye abahanzi utabasha kurondora gusa mu bamaze kubaka izina rikomeye harimo Gaby Kamanzi, Gahongayire, Patient Bizimana n’abandi benshi.

Monique Tambo na Mashukano bari bamaranye imyaka itanu

Mashukano na Monique Tambo bari bamaze imyaka itanu babana, mu gihe bamaranye urugo rwabo ruzwiho ‘kugira urugwiro, guca bugufi, gufasha no guharanira icyateza imbere muzika nyarwanda ihimbaza Imana’. Ibi ni nabyo bikubiye mu butumwa butabarika bwanditswe ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’urupfu rwa Tambo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa