skol
fortebet

Bitunguranye Yvan Buravan yahinduye inyogosho yo ku mutwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 23, May 2018

Sponsored Ad

skol

Dushime Burabyo Yvan uzwi cyane mu muziki nka Yvan Buravan umwe mu bahanzi beza mu njyana ya R&B u Rwanda rufite ubu, nyuma yuko mu minsi ishize yashyizeho inyogosho ikavugisha benshi, ubu noneho yasutse umusatsi bizwi nka ‘Dreadlocks’ ibi akaba yarabikoze mbere gato yuko ahaguruka i Kigali kuri uyu wa Kabiri yerekeza muri Tanzania.
Mu minsi yashize Buravan yagaragaraga afite inyogosho ku mutwe idasanzwe ndetse umusatsi wo ku ruhande ukaba wari urimo amabara ya kaki bizwi nka tentire. (...)

Sponsored Ad

Dushime Burabyo Yvan uzwi cyane mu muziki nka Yvan Buravan umwe mu bahanzi beza mu njyana ya R&B u Rwanda rufite ubu, nyuma yuko mu minsi ishize yashyizeho inyogosho ikavugisha benshi, ubu noneho yasutse umusatsi bizwi nka ‘Dreadlocks’ ibi akaba yarabikoze mbere gato yuko ahaguruka i Kigali kuri uyu wa Kabiri yerekeza muri Tanzania.

Mu minsi yashize Buravan yagaragaraga afite inyogosho ku mutwe idasanzwe ndetse umusatsi wo ku ruhande ukaba wari urimo amabara ya kaki bizwi nka tentire.

Buravan yasutse Dread ku mutwe nyuma y’inyogosho yarafite yavugishije abatari bake

Mbere gato yuko uyu muhanzi ahaguruka i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Gicurasi yerekeza muri Tanzania mu mujyi wa Dar es Salaam aho yagiye muri gahunda zo kumenyekanisha muzika ye, yagaragaraga mu isura nshya n’ibisuko bya dreadlocks ku mutwe.

Yvan Buravan w’imyaka 23, n’ubwambere yari agaragaye yasutse umusatsi dore ko yakuze aririmba muri korari mbere yuko yinjira muri muzika isanzwe.

Inyogosho Buravan yarasanganwe

Uyu muhanzi uri mubakomeje kwigarurira imitima ya benshi muri muzika Nyarwanda by’umwihariko abakobwa, avuga ko muri Tanzania azakora ibiganiro mu bitangazamakuru bitandukanye, asure AY bakoranye ‘Just dance remix’ anabonane n’abandi bahanzi baho ndetse ngo arateganya no kuzahava akoreyeyo indirimbo. Akaba azagaruka nyuma y’iminsi icumi.

Buravan nubwo ari mu bakunzwe cyane mu Rwanda, ntabwo yashoboye kugaragara mu bahanzi 10 bazitabira irushanwa rya PGGSS8 nyamara yari mu bambere bahabwaga amahirwe menshi.

Hari amakuru avuga ko uyu muhanzi n’abajyanama be basabye abatoranya abahanzi bahatana muri iri rushanwa ko batamutora, kugirango bitazahita bimanura urwego rwa muzika ye nk’uko bikunze kugaraga ku bahanzi baryitabiriye bitewe nuko bazenguruka igihugu cyose baririmbira abantu ku buntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa