skol
fortebet

Bitunguranye Zari agiye gukora amasengesho y’icyumweru kubera Diamond

Yanditswe: Tuesday 26, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Zari Hassan The BossLady wahoze ari umugore w’umuhanzi ukomeye muri Tanzania Diamond Platnumz, yafashe amasengesho y’icyumweru cyose yiyiriza ubusa nyuma yo guca amarenga ko Diamond wahoze ari umugabo we ntacyo amufasha mu kurera abana babiri babyaranye.

Sponsored Ad

Uyu mugore abinyujije ku rukutarwe rwa Instagram akoresha, yakunze kugaragaza ko kuva yatandukana na Diamond Platnumz, ariwe wikoreye inshingano zo kurera abana babo kandi nyamara buri wese yagakwiye kugira uruhare mu iterambere ry’abana babyaranye.

Ubwo Zari yashinjaga Diamond kuba umubyeyi gito, uyu muhanzi we yirinze kugira icyo abitangazaho byibuze ngo abe yagaragaza uruhare rwe cyangwa ikimutera kutagira icyo aha abana be nk’uko Zari abyifuza.

Ni mugihe n’ubwo Zari avuga ko Diamond Platnumz ntacyo amufasha mu kurera abana, hari abakunzi ba Diamond bavuze ko yagakwiye kunyurwa no kuba inzu abamo muri Afurika y’Epfo ari iya Diamond bityo nawe kwita ku bana bikaba atari ibintu bigoranye.

Nyuma y’ibi byose Zari yahisemo gufata amasengesho y’icyumweu cyose kugira aragize Imana Diamond Platnum imufashe guhinduka.

Mu minsi mike ishize, Zari yagiye aca amarenga ku ngingo yo kuba Diamond Platnumz ntacyo amufasha ku bijyanye no kurera abana babiri babyaranye. Ibi Diamond ntacyo yigeze abivugaho.

Abinyijuje ku rukuta rwe rwa instagram, Zari yatangarije abakunzi be ko yatangiye icyumweru cy’amasengesho no kwiyiriza bitewe n’ibibazo bitandukanye bigashe rubanda birimo n’iby’ababyeyi b’abagabo batita ku rubyaro rwabo.

Yagize ati “ Mwaramutse muryango? Mwifatanye nanjye muri iki cyumweru cy’amasengesho no kwiyiriza nsabira ibibazo bisumbirije abantu muri iki gihe. Ibi birimo za diyabeti, kanseri, abapapa b’imburamumaro, satani n’ibindi ntarondoye.”

Zari yatangiye guca amarenga ko Diamond ntacyo amufasha mu kurera abana babyaranye mu ntangiriro za 2019. Hari aho yagize ati “ Iyo ari wowe utunze abana bawe wenyine bisaba gukora cyane.”

Diamond na Zari bayaranye abana babiri barimo Umukobwa umwe witwa Tiffah n’umuhungu Nillan.

Zari na Diamond Platnumz batandukanye muri 2018, uyu muhanzi akomeza kumvikana mu nkundo zitandukanye zirimo urwa Hamisa Mobeto, Kim Nana n’abandi kugeza ubu akaba ari kumwe n’Umunyakenyakazi Tanasha Donna Oketch yavuze ko ariwe ateganya kuzagira umugore w’isezerano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa