skol
fortebet

Biravugwa ko Knowless yabyaranye n’umuherwe wo muri Uganda

Yanditswe: Sunday 04, Dec 2016

Sponsored Ad

Butera Jeanne d’Arc [Knowless], biravugwa ko umwana w’umukobwa aherutse kwibaruka atari uw’umugabo we Ishimwe Clement, ahubwo ngo ni uw’umunyamafaranga wo muri Uganda.
Ikinyamakuru Redpepper cyandikirwa mu gihugu cya Uganda, cyatangaje ko n’ubwo Clerment ari mu byishimo by’umwana umaze ibyumweru bibiri avutse atari we Se w’umwana kuko uyu mwana Knowless ashobora kuba yaramubyaranye n’umunyamafaranga ukomoka mu gihugu cya Uganda
Redpepper yakomeje ivuga ko mbere y’uko Knowless yagiye muri Uganda (...)

Sponsored Ad

Butera Jeanne d’Arc [Knowless], biravugwa ko umwana w’umukobwa aherutse kwibaruka atari uw’umugabo we Ishimwe Clement, ahubwo ngo ni uw’umunyamafaranga wo muri Uganda.

Ikinyamakuru Redpepper cyandikirwa mu gihugu cya Uganda, cyatangaje ko n’ubwo Clerment ari mu byishimo by’umwana umaze ibyumweru bibiri avutse atari we Se w’umwana kuko uyu mwana Knowless ashobora kuba yaramubyaranye n’umunyamafaranga ukomoka mu gihugu cya Uganda

Knowless yabyaye hashize amezi atatu gusa akoze ubukwe

Redpepper yakomeje ivuga ko mbere y’uko Knowless yagiye muri Uganda mu bikorwa byo kwamamaza muzika ye aho yamaze ibyumweru bicye mu bikorwa bitandukanye bya muzika ari nako ageregeza gukorana n’abandi bahanzi babarizwayo.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, ngo Knowless yari afitanye umubano udasanzwe n’umuherwe wagaragajwe gusa ku mazina ya RK, ari nawe bivugwa ko ari we waba yaramuteye inda.

Amakuru iki kinyamakuru cyakuye mu bantu ba hafi b’uwo muherwe, yemeza ko igihe yamaranye na Knowless i Kampala, cyaba ari nacyo gihe yasamiye umwana w’umukobwa aheruka kwibaruka, bigatuma yihutisha ubukwe bwe na Clement atarabyara.

N’ubwo nta kimenyetso ntakuka iki kinyamakuru gitanga, ikizwi cyo ni uko mbere gato y’uko Knowless na Clement bakora ubukwe mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka, byavuzwe ko atwite ariko akomeza kubihakana kugeza ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko ari nabwo yemezaga ko atwite umwana w’umukobwa.

AMAFOTO YA KNOWLESS MBERE Y’UKO YIBARUKA:

Ibitekerezo

  • Inkuru nkizi mudafitiye gihamya mukwiriye kuzirinda kuko nizisenya umuryango,ubu se kumva aya makuru birafasha iki?ko ahubwo ateza umwiryane mumuryango wavuzwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa