skol
fortebet

Bobi Wine akigera ku kibuga cy’indege cya Entebbe yahise atabwa muri yombi

Yanditswe: Thursday 20, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi wahindutse umunya Politiki Robert Kyagulanyi Ssenramu[Bobi Wine] amaze gusesekara ku kibuga cy’indege mpuzamahanag cya Entebbe akubutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho yari yaragiye kwivuriza ibikomere yasigiwe n’iyicarubozo yakorewe n’inzego zishinzwe umutekano za Uganda.

Sponsored Ad

Akigera ku kibuga cy’indege, Bobi Wine wari kumwe n’abanyamakuru mpuzamahanga batandukanye ahise atabwa muri yombi n’inzego za Uganda zishinzwe umutakano.

Bobi Wine ntiyemerewe kugira ikindi akora, kuko yahise ategekwa kwinjira mu modoka yari itegerereje hafi. Amakuru avuga ko Bobi ahise ajya afungirwa ku biro bya Polisi biri hafi y’ikibuga cy’indege.

Amakuru dukesha ChimpReports avuga ko Bobi atahize ajyanwa iwe mu rugo nk’uko Polisi ya Uganda yari yabitangaje ku munsi w’ejo. Ni mu gihe itangazamakuru ryo ryari ryabujijwe kwinjira ku kibuga kandi nta gitangazamakuru na kimwe kemerewe gutambutsa amashusho ya Bobi Wine agera Entebbe.

Bobi Wine yahagrutse Entebbe ku wa 01 Nzeri yerekeza i Washington DC muri Leta zunze ubumwe za Amerika, nyuma y’ibyumweru bisaga 2 yari amaze yarafunzwe n’inzego zishinzwe umutekano azira kugira uruhare mu mvururu zabereye Arua ubwo imodoka zari ziherekeje Perezida Museveni zaterwaga amabuye.

Mu gace Bobi Wine atuyemo abaturage babyukiye mu birori.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa