Bobi Wine,Bebe Cool,Ykee Benda n’abandi bahanzi baherutse gutakambira Kanye West ngo bakorane indirimbo yabasubije[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 17 October 2018 Yasuwe: 2895

Mu gihe abahanzi batandukanye bo muri Uganda bakomeje gutakambira Kanye West wasuye iki gihugu ngo bakorane indirimbo, Kanye West yatangaje ko ateganya gukorana n’abahanzi bo muri Uganda mu rwego rwo guteza imbere umuziki waho.

Ibi yabitangaje ubwo yari yasuye ikigo kirera abana b’imfubyi cyitwa ‘Uganda Women’s Effort to Save Orphans (UWESO)’, yavuze ko ateganya gukorana indirimbo n’abahanzi bo muri Uganda mu rwego rwo guteza imbere umuziki waho ariko ko atari muri iyi minsi ari muri Uganda ahubwo ko ari indi nshuro kuko ateganya kuzongera gusura iki gihugu kiyobowe na Perezida Museveni.

Kanye West yagize ati:” Uganda ni igihugu cyiza cyane, tuzagaruka vuba, tuzakorana n’abahanzi ba Uganda kugirango bateze imbere umuziki wabo, tuzagaruka gukorana n’iki kigo cya UWESO kugira ngo aba bana bagire ubuzima bwiza.” Ibi yabivuze hari umugore we Kim Kardashian, Umunyamabanga muri Minisiteri y ‘ubukerarugendo muri Uganda, Godfrey Kiwanda, Minisitiri w’ibiza n’impunzi , Eng. Hillary Onek n’abandi bayobozi batandukanye.

Nyuma y’uko ubwo aheruka guhura na Perezida Museveni bagahana impano, Kanye West akanamwemerera ko agiye kubaka ishuri ry’ubukerarugendo muri Uganda rikagira uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo bwa Uganda ndetse no mu bihugu by’Afurika y’iburasirazuba, yemereye UWESO inzu abo bana bazajya bararamo n’ibindi bikorwaremezo. Yabahaye kandi inkweto n’imyenda.

Ikindi ni uko yavuze ko amashusho yafatiye muri icyo kigo cy’imfubyi azayashyira mu ndirimbo ze ziri kuri album ya 9 yitwa ‘Yandhi’.

Umuraperi Kanye West usigaye witwa ‘Ye’ ndetse n’umugore we Kim Kardashian bari mu bakomeye mu myidagaduro muri Leta zunze ubumwe z’Amerika no ku Isi muri rusange ndetse bakaba bumvikana cyane na Perezida Trump, bamaze iminsi igera kuri 5 muri Uganda aho bagiye gufatira amwe mu mashusho azagaragara kuri Album yitegura gushyira hanze.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Havutse umwuka mubi hagati ya Harmonize na boss we Diamond

Harmonize ni umwe mu bahanzi bakunzwe muri Tanzaniya no muri Afurika...
22 February 2019 Yasuwe: 3232 0

Abategura irushanwa rya Miss Rwanda bikomye bikomeye abakomeje kwiyitirira...

Abategura Miss Rwanda bikomye abantu batandukanye bagiye bafungura inkuta...
22 February 2019 Yasuwe: 3442 0

Miss Mwiseneza Josiane yavuze ko umushinga we abantu bawumvise uko utari...

Mwiseneza Josiane , mu gihe haburaga amasaha make ngo umushinga we...
21 February 2019 Yasuwe: 2603 0

Miss Mwiseneza Josiane yasubije abamunenga kugira isoni

Miss Mwiseneza Josiane yasubije abantu bamunenga ko agira isoni iyo ari...
21 February 2019 Yasuwe: 2438 0

Ibigwi bya Mwiseneza Josiane byatumye yandikwaho igitabo asanishwa na...

Mwiseneza Josiane wabaye Nyampinga wakunzwe wa 2019(Miss Popularity)...
21 February 2019 Yasuwe: 2330 0

Umuraperi ukomeye muri Uganda usanzwe ari inshuti ya Eddy Kenzo...

Umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Gihugu cya Uganda Gereson Wabuyi...
21 February 2019 Yasuwe: 2143 2