skol
fortebet

Bobi Wine nabo bari bafunganye bafunguwe atanze ingwate

Yanditswe: Friday 03, May 2019

Sponsored Ad

skol

Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu wamamaye mu muziki nka Bobi Wine, yarekuwe nyuma yo kumara iminsi ibiri muri gereza ya Luzira.

Sponsored Ad

Kuwa mbere w’iki Cyumweru tariki ya 29 Mata 2019 nibwo Urukiko rwa Buganda rwari rwategetse ko Bobi Wine afungwa by’agateganyo aho yashinjwaga gukoresha inama mu buryo butemewe no guteza imvururu.

Ibi byaha yashinjwaga yabikoze muri Nyakanga 2018 ubwo yakanguriraga abantu kwigaragambya bamagana imisoro yashyiriweho abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Kuri uyu wa 2 Gicurasi 2019 urukiko rwategetse ko uyu muhanzi wabaye umunyapolitike arekurwa nabo bareganwaga ariko batanze ingwate, ubundi bakazajya bajya kuburana badafunzwe.

Bobi Wine yatanze miliyoni imwe y’amashilingi anasabwa kutagaragara mu myigaragambyo itemewe kuko yahita asubizwa muri gereza. Abandi bari bafunganywe batanze impapuro mvunjwafaranga zifite agaciro ka miliyoni 10 z’amashilingi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa