skol
fortebet

Bobi Wine ubuyobozi bwamwimye Stade byongera biteza umwiryane mu baturage

Yanditswe: Monday 15, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Bobi Wine umwe mu bahanzi ndetse akaba n’umudepite ufite abantu benshi bamushyigikiye muri Uganda nyuma yo kwangirwa stade yagombaga gukoreramo igitaramo ya Namboole,kuri ubu byongeye guteza umwuka mubi mu baturage ba Uganda.

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa sitade ya Namboole yagombaga kuberaho igitaramo cya Bobi Wine cyiswe ‘Kyarenga’ cyari kuba ku wa 20 Ukwakira , bwasohoye itangazo rivuga ko umuhanzi w’umunyapolitiki Bobi wine atakemerewe gukorera igitaramo muri iyo sitade aho ibaruwa ubuyobozi bw’iyo stade bwasohoye yashyizweho umukono na Jamil Ssewanyana Mpagi umuyobozi wayo atangaza ko stade ifite ibindi bikorwa biteganijwe kuyiberamo harimo n’ubukwe buzahabera ku itariki imwe n’iyo igitaramo cyari kuzaberaho.

Muri iyo baruwa yo ku wa 11 Ukwakira Daily Monitor isubiramo amagambo ya Jamil yagize iti “Ndabamenyesha ko stade yafashwe mbere n’ibikorwa bibiri, birimo umwiherero w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa n’amaguru ku wa 15-20 Ukwakira n’ubukwe ku wa 20 Ukwakira 2018.” ndetse Jamil yavuze ko uyu mugabo akwiriye gushaka ahandi hantu iminsi itaramusiga ndetse agashaka n’ibyangombwa bimwemerera gukora igitaramo.

Umuvugizi wungirije wa Polisi ua Uganda, Patrick Onyango, muri iki cyumweru yatangaje ko Bobi Wine n’itsinda rye batarahabwa uruhushya rwo gukora icyo gitaramo. Nyamara uyu muhanzi yari yaramaze gusohora ibipapuro byamamaza igitaramo cye binavuga ko iki gitaramo kizabera kuri iyo stade ya Namboole gusa iki gitaramo cya Bobi Wine si ubwa mbere cyimuwe ahantu cyari kuzabera dore ko na mbere cyari kubera ahitwa ‘Busabala Beach’ biza guhindurwa n’abajyanama ba Bobi Wine kubera umubare munini w’abafana uyu mudepite w’umunyamuziki amaze kwigwizaho.

Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda afite igitaramo polisi yo muri icyo gihugu yabwiye Bobi Wine ko agomba kuzitwararika ntagaragaze igikorwa na kimwe gifitanye isano na politiki muri icyo gitaramo cye aho bamwe mu bafana ba Bobi Wine bavuga ko kwimwa iyi stade habura iminsi mike ngo igitarano kibe harimo impamvu za politike , bakeka ko byavuye mu buyobozi bukuru bw’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa