skol
fortebet

Bobi Wine wahagaritswe gukora ibitaramo yabirenzeho noneho agikora mugihe cya Guma mu Rugo

Yanditswe: Thursday 14, May 2020

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi n’umushingamategeko ku nteko ishingamategeko ya Uganda yongeye gukora igitaramo nyuma y’imyaka yarabujijwe gukora ibitaramo aho yagikoreye aho afite inzu i Magere muri Uganda ari naho uyu muhanzi asanzwe atuye.

Sponsored Ad

Robert Kyagulanyi Ssentamu wamenyekanye nka Bobi Wine yakoze igitaramo cyaciye ku mbuga nkoranyambaga aho yari kumwe na mugenzi we Nubian Li mu minsi itatu ishize aho yagikoze ku wa 10 Gicurasi ku munsi w’Aba Mama, aho igitaramo cye cyari gikurikiwe n’abantu barenga ibihumbi mirongo ine mu gihe Youtube channel y’uyu muhanzi ifite ababa biteguye guhabwa ibishyinzweho ibihumbi 87.

Iki gitaramo cyiswe “Ensasage Mu Nyumba ” n’ubu gishobora kuboneka kuri Youtube kimaze kurebwa n’abantu ibihumbi mirongo itanu ndetse kirimo kuvugwa cyane mu gihugu cya Uganda. mbere y’uko virus ya Corona itangira guca ibintu ku isi ntabwo uyu muhanzi yari yemerewe gukora ibitaramo ndetse n’iyo yageragezaga kubikora police yaramwitambikaga.

Bobi afite indirimbo yo kurwanya ikwirakwira rya coronavirus yitwa “corona virus Alert” ndetse yanateguweho irushanwa ku isi yose aho umuhanzi azajya ayisubiramo mu rurimi rw’igihugu avukamo nyuma abahanzi bazatsinda bakazajya bahabwa igihembo cy’ibihumbi bitanu by’amadolari. Bobi wine avuga ashaka kuzaba umukuru w’igihugu cya Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa