skol
fortebet

Bobi Wine yababajwe n’umuhanzi we Ziggy Wine wishwe urupfu rw’agashinyaguro

Yanditswe: Monday 05, Aug 2019

Sponsored Ad

Umudepite akaba n’umuhanzi Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine yababajwe bikomeye n’urupfu rw’umuhanzi mugenzi we Michael Kalinda uzwi nka Ziggy Wine wari ushyigikiye ishyaka rye People Power.

Sponsored Ad

Bobi Wine watangaje ko aziyamamariza kuyobora Uganda yavuze ko yashenguwe n’urupfu rw’uyu muhanzi washimuswe n’abantu bataramenyekana,agacibwa intoki ndetse n’ijisho rye bakarikuramo.

Yagize ati “Inshuti yanjye akaba n’umuhanzi mugenzi wanjye Michael Kalinda “Ziggy Wine”yashimuswe mu byumweru bishize.Yakubiswe by’indengakamere,ijisho rye ry’ibumoso rikurwamo,intoki ze 2 barazikata,anyagwa ibye byose barangije bamuta ku bitaro bya Mulago ari hafi gupfa.”

Ziggy Wine yatawe kuri ibi bitaro umubiri we wuzuye ubushye yatewe n’abamushimuse bamutwikaga amanywa n’ijoro bakoresheje ibyuma bishyushye.

John Ssentamu usanzwe ari manager w’inzu itunganya imiziki yitwa Firebase Entertainment ya Bobi Wine yavuze ko uyu muhanzi Ziggy Wine yari umunyamuryango wabo.

Ku wa 21 Nyakanga uyu mwaka,nibwo Ziggy Wine wari uzwi cyane mu muziki no mu bakoresha imbuga nkoranyambaga muri Uganda bakomeye,ntiyabashije kurokoka nyuma yo gutabwa ku bitaro atumva atanavuga.




Bobi Wine yababajwe n’urupfu rw’agashinyaguro rwakorewe umuhanzi yazamuraga Ziggy Wine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa