skol
fortebet

Bobi Wine yagaragaje uko yakiriye kuba yaje ku rutonde rw’abantu 100 bakoze ibintu bishobora guhindura Isi

Yanditswe: Saturday 16, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Ku rutonde ngarukamwaka rushyirwa hanze n’Ikinyamakuru cy’abanyamerika Time rwerekana abantu 100 baba barakoze ibintu bishobora kuzahindura isi mu myaka 15 iba irangiye urwa 2019 hariho umuhanzi Bobi Wine.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi ari kuri uru rutonde hamwe n’abandi banyafurika 3 barimo umunyakenyakazi Wanuri Kahiu,Magid Magid Umunyasomaliya, ndetse na Adut Akech Bior umukobwa w’imyaka 19 ukomoka muri Sudani y’epfo, Uru rutonde rugabanyijemo abahanzi n’abanyabugeni, impirimbanyi z’ibintu runaka, abategetsi, abafite impano ikomeye kandi bareberwaho na benshi hamwe n’abavumbuye ibishya.

Umuhanzi Robert Kyagulanyi Ssentamu wamenyekanye ku rubyiniro nka Bobi Wine yavuze uko yakiriye kuba kuri uru rutonde maze yandika ku rukuta rwe rwa twitter “Ibi birenze guca bugufi,mwitangiye ku gutekereza ku rubyiruko rwa Uganda ibi bigire icyo byibutsa ababavuga uko mutari, muri icyo mwahisemo kuba cyo“. Bobi Wine avuga ko yishimiye kuba kuri uru rutonde.

Iki kinyamakuru Time gishyira hanze uru rutonde cyivuga ko Bobi wine amaze igihe kinini aririmba umuziki uharanira ko muri Uganda haba impinduka ndetse ubu akaba aharanira kuba umukuru w’igihugu. Bobi wine ubu ni umudepite ufite imyaka 37 y’amavuko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa