startimes

Bobi Wine yamaramaje guhangana na Perezida Museveni mu matora

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 25 July 2019 Yasuwe: 956

Robert Kyagulanyi wamamaye cyane muri muzika nka Bobi Wine akaba n’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yiyemeje ko azahatana na Perezida Museveni mu matora ateganyijwe kuba mu 2021.



Ibi yabivugiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya CNN. Bobi Wine yagiye muri Amerika nyuma y’uruzinduko yari yagiriye muri Jamaica aho yahuye n’abayobozi batandukanye akanaririmba mu gitaramo.

Uyu mudepite uhagarariye agace ka Kyadondo y’Uburasirazuba yavuze ko umugambi we n’abambari be ari ugukura Perezida Museveni ku butegetsi binyuze mu matora azaba mu 2021.

Ati “Turashaka ko Abagande benshi bazatora biyandikisha niyo nzira yonyine yo gutsinda Museveni. Abantu benshi bansabye kubahagararira njye n’ikipe yanjye twabiganiriyeho navuga ko njye n’ikipe yanjye dukomeje umugambi wo guhangana na Perezida Museveni mu matora ataha.”

Kuva Bobi Wine yatorwa tariki 30 Kamena 2017 yagaragaje ko adashyigikiye na gato ubutegetsi bwa Perezida Museveni n’ishyaka rye rya NRM.

Mu mvururu zatewe n’amatora yo gushaka umudepite wagombaga guhagararira agace ka Arua zanahitanye umushoferi we, Bobi Wine yarafashwe arafungwa anakorerwa iyicarubozo ku buryo yagiye kwivuriza muri Amerika.

Bobi Wine yakunze kuvuga ko Museveni akwiye kurekura ubutegetsi kuko ashaje, ndetse ari mu barwanyije cyane ihindurwa ry’ingingo iri mu Itegeko Nshinga igena imyaka ushaka kuyobora Uganda agomba kuba atarengeje, yahinduwe bigatuma Museveni yemererwa kongera kwiyamamaza.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Icyamamarekazi Katie yatunguranye avuga uburyo yifuza ko umwana we yapfa...

Katrina Amy Alexandra Alexis, umunyamideli akaba n’umunyamakuru mu...
8 July 2020 Yasuwe: 1408 0

Reba urutonde rushya rw’ibyamamare/kazi 10 byinjiza agatubutse kuri...

Icyamamare Dwayne Johnson uzwi cyane nka The Rock, umukinnyi wa filimi...
7 July 2020 Yasuwe: 2106 0

Justin Bieber yatunguranye ashimira Yesu Kirisitu nyuma y’imyaka myinshi...

Umuhanzi ukunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Justin Bieber,...
6 July 2020 Yasuwe: 2121 1

Umwali Jennifer w’imyaka 10 yagaragaje impano idasanzwe afite ubwo...

Umwana muto w’imyaka 10 witwa Umwali Uwase Jennifer ukina muri Filimi...
6 July 2020 Yasuwe: 2247 0

Vanessa Mdee uherutse gutangaza ko ahagaritse umuziki yihanangirije abavuga...

Umuhanzikazi Vanessa Mdee ukomoka mu gihugu cya Tanzania kuri ubu akaba...
6 July 2020 Yasuwe: 1509 0

Ali Kiba yatandukanye n’umuyobozi we w’umugore nyuma y’amezi 8...

Umuyobozi mukuru wa King Music Record Label, Ali Saleh Kiba uzwi cyane ku...
6 July 2020 Yasuwe: 2013 0