skol
fortebet

Bobi Wine yashashe inzobe asobanura ubugome yakorewe muri gereza n’uko umushoferi we yarashwe

Yanditswe: Tuesday 04, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Umudepite wo muri Uganda, Kyagulanyi Ssentamu uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Bobi Wine, aratanga ubuhamya burebure bw’ibyamubayeho, kuva ku wa 13 Kanama 2018, ubwo yatabwaga muri yombi n’inzego z’umutekano za Uganda.

Sponsored Ad

Kuri iyi tariki, Bobi Wine yatawe muri yombi ubwo habaga imyigaragambyo mu gace ka Arua, wari umunsi wa nyuma wo kwiyamamaza ku mwanya w’umudepite wagombaga kugahagararira mu Nteko.

Muri iyo myigaragambyo yabaye ku wa 13 Kanama yageze no kuri Perezida Museveni wari muri ako gace, imwe mu modoka z’urukurikirane rw’abamurinda yamenwe ikirahure cy’inyuma, ndetse n’umushoferi wa Bobi Wine araswa kuri uwo munsi.

Mu buhamya burebure yacishije ku mbuga nkoranyambaga ku wa Mbere tariki ya 3 Nzeri 2018, Bobi Wine ubu urimo kwivuriza muri Amerika, avuga byinshi ku iyicarubozo yakorewe, aho yajyanwe mu kazu gafunganye ka wenyine, aboshye amaguru n’amaboko, kumara iminsi itatu atarya atanywa, uko umushoferi we Yasin yarshwe…

Atangira ubuhamya bwe yisegura ku bw’igihe kirekire yafashe yandika ku byamubayeho byamuteye ihungabana ryo ku mubiri n’iryo mu mutwe, gusa agashimira uruhare rw’abamubaye hafi mu buryo ubwo ari bwo bwose, ko arirwo rwagiye rumukomeza. Arashimira umugore we Barbie, ubunganizi be mu by’amategeko,…

Bobi Wine ashimangira ko yafashe umwanya uhagije wo kuvuga ibyamubayeho ku giti cye, ahanini anashingiye ku byagiye bitangazwa na Perezida Museveni ndetse n’abandi bayobozi batandukanye.

Yagize ati “ Nagiye nsoma ibintu byose bagiye batangaza ubwo nari mfunze nkasanga nta kuri kurimo, nkababazwa cyane n’uburyo bagiye boroshya iyicarubozo abaturage b’inzirakarengane bakorewe n’inzego zishinzwe umutekano, ubwo rero reka nshyire ukuri ahabona”.

Bobi Wine yinjira neza mu buhamya bwe, agira ati “Hari ku wa 13 Kanama, wari umunsi wa nyuma wo kwiyamamaza k’umudepite wagombaga guhagararira Arua mu nteko, nk’uko byari bisanzwe, twari twagize umunsi mwiza w’ibikorwa byo kwiyamamaza, twasoje narangije kubona ko umukandida wacu Hon. Kassiano Wadri yatsinze amatora.

Twavuye mu kwamamaza saa kumi n’imwe n’igice (17 :30), abantu badukurikira bari mu karasisi, baririmba banabyina indirimbo z’ubwigenge ‘People Power- Our Power’ twari kumwe na Hon. Kassiano n’abandi bayobozi, twatandukanye n’icyo kivunge, dusezeranaho, twerekeza muri Hoteli Royal aho Hon. Wadri yari arimo kuba.

Saa moya z’umugoroba twarebaga amakuru muri hoteli tunanywa ka cyayi, tunaganira ku makuru yari yaranze umunsi, buri wese yari ashishikajwe no kureba ibyaranze umunsi, umunyamakuru wa Televiziyo yatangazaga ko ari twe turi imbere y’abandi bakandida ndetse na televiziyo igaragaza amashusho y’ibikorwa byo kwiyamamaza n’ibindi byari byaranze umunsi .

Mu kanya kakurikiyeho, nanzuye kujya muri Hoteli Pacific aho nagombaga kuruhukira nyuma y’uyu munsi wari uw’akazi kenshi, ni muri ako kanya nagiye nkicara mu modoka yanjye yo mu bwoko bwa Tundra. Nari nicaye imbere iruhande rwa shoferi, uwo munsi ntabwo ari Yasin wari watwaye iyo modoka, yasohotse mu modoka ajya guhamagara abandi bantu twari kumwe twagombaga kujyana, yatinzeyo mpita njya mu yindi modoka yanjye (Land cruiser) yari iparitse iruhande rw’iyo yindi ya Tundra.

Bobi Wine akomeza avuga ko yavuye Kuri iyo hoteli aragenda n’abo bari kumwe muri iyo modoka ya Land Cruiser, ndetse ko atazi uburyo Yasin [umushoferi we warashwe] yageze kuri Pacific Hotel ndetse n’uko yaje kwicara mu mwanya yari yicayeho mbere yo kuva muri Tundra, akagwa muri uwo mutego wo kuraswa bazi ko ari we ukihicaye kandi uwo munsi yari yatwaye indi modoka.

Bobi Wine akomeza agira ati «Ubwo nazamukaga esikariye ngana mu cyumba cyanjye nibwo shoferi yaje ambwira ko Yasin Kawuma yishwe. Ntabwo nahise mbyemera, nahise mubaza aho yari ari, ambwira ko yari ari hasi muri parikingi, naramanutse ndabyibonera n’amaso yanjye aho inshuti yanjye ndetse w’umuvandimwe, Yasin yapfaga ava amaraso menshi. Nasabye ikipe y’abantu twari kumwe kumufata bakamujyana kwa muganga abandi bagahamagara polisi, Ntabwo twahise tuva aho hantu, aho abasirikare bashinzwe kurinda Perezida bakubitaga abantu bashoboraga kubona ibyaberaga aho.

Bobi Wine avuga ko kuri iyo hoteli havugiye amasasu menshi, ashaka aho yihisha arafunga, muri ubwo bwihisho ngo niho ushinzwe kumufasha ibijyanye n’itumanaho yamwoherereje ifoto ya Yasin amaze kuraswa nawe ahita ayishyira kuri Twitter, ari nabwo abantu batari bari aho bahise batangira kumenya ibyabaye.

Akomeza avuga ko aho yari yihishe yakomeje kumva abantu benshi bari muri iyo hoteli bataka cyane basaba ubufasha, abandi bakururwa hasi, bakubitwa bunyamaswa,… aza kumva umusirikare arimo gukurura umugore wari uri muri iyo Hoteli ngo amubaza icyumba Bobi Wine yinjiyemo, uwo mugore ngo yamubwiye ko atahazi, icyakurikiyeho ngo yarakubiswe ku buryo budasanzwe.

Ati “ Umugore yamusubije arira cyane amubwira ko atazi icyumba ninjiyemo, icyakurikiyeho ni ukumukubita mu buryo budasanzwe, namwumvaga arira cyane asaba ubufasha bamukonkobora kuri esikariye, kugeza n’iyi saha ni ibintu byanteye ubwoba, ntabwo nari narigeze numva umugore urira asaba ubufasha, muri ako kanya nanjye nari mbukeneye, si namufasha, ntabwo nari mbashije kumufasha”.

Wine arasobanura uburyo abasirikare bamugezeho

Bobi wine avuga ko yagumye mu cyumba yari yihishemo, ko abasirikare bagumye muri hoteli, bazenguruka bakora kuri buri rugi, agasinzira mu kandi kanya agakanguka kubera ko bakomeza kuzenguruka bakora ku nzugi, banakandagira agakangurwa n’inkweto zabo.

Bakomeje kuzenguruka muri iyi hoteli ijoro ryose, bigeze mu masaha y’igitonde ngo nibwo abasirikare batangiye guhondagurana umujinya ku nzugi, ati “bamenaguye inzugi menya ko uko byagenda kose bagiye kugera mu cyumba cyanjye, ubwo nahise nshyira ikofi yanjye na telefoni mu masogisi, hari n’andi mafaranga nari nakuye mu gitaramo nari mperutsemo, nayo nayashyize mu masogisi”.

Mu minota mike, umusirikare yahondaguye urugi rw’icyumba nari ndimo akoresheke ikintu cy’icyuma agerageza kabiri cyangwa gatatu urugi rugwa hasi, twarebanye amaso ku yandi ahamagara bagenzi be mu giswahili [Ati ‘ari hano], undi musirikare yanshyize pisitoli ku mutwe, ansaba gupfukamisha amavi hasi, nashyize amaboko hejuru, mbere y’uko amavi agera hasi undi musirikare wari ufite ferabeto yahise ayinkubita.

Yari afite intego yo kuyinkubita mu mutwe n’uko mpita nshyira amaboko hejuru nirwanaho aba ariyo bakubita, icyo nakubiswe bwa kabiri cyafashe ku mutwe neza iruhande rw’ijisho ry’iburyo, yakubitishije icyo giferabeto mpita nikubita hasi.

Nta n’umunota umwe uciyemo, abo basirikare bose bari bandiho, buri umwe wese akubita aho ashaka ku rugingo rw’umubiri wanjye, si nabasha kumenya umubare wabo, gusa bari benshi”.

Akomeza avuga ko nta rugingo na rumwe rwe batakubise, ati “bakubise amaso, umunwa, amazuru, bankubise amavi n’intugu, abo bagabo nta mutima bagira”.

Bobi Wine avuga ko bamukubise agera aho yumva atacyumva uburibwe, noneho asigara yumva umukino bamukiniragaho, ati “ibintu bamvugagaho ahongaho ntabwo nabivugira ahangaha”.

Avuga uburyo bamukanze ubugabo, ati “Bamfunyitse mu gitambaro, banzana mu modoka, abo bagabo bankoreye ibintu bitavugwa muri iyo modoka, basohoye igitsina cyanjye, bankanda amabya, bakubitaho akantu ntazi. Bankuyemo inkweto batwara telefoni yanjye, ikofi n’amafaranga nari mfite. Bamaze kunkuramo inkweto, bankubitishaga ikibuno cya pisitoli ku tubumbambari, bakoreshaga ikintu kimeze nka pensi bankurura amatwi,…

Bankubise mu mugongo, bakomeza kunkubita ku bugabo bakoresha ibikoresho ntazi, ibimenyetso mu mugongo, ku ntugu, amaguru, ku mutwe, biracyagaragara,…

Ubwo nagaruraga ubwenge naje kwisanga ahantu hato hafunganye, hari akadirishya gato, amaguru yanjye yari abohanye n’amaboko, navaga amaraso mu mazuru, mu matwi, mbese nari ndi mu buribwe bukabije, umubiri wanjye wose wararibwaga, …

Uko yatangiye kubona ubufasha:

Ati “abasirikare barinjiye, ndabibuka ko bishimiye kuba barasanze nkihumeka, baranyegereye umwe muri bo ansaba imbabazi arira ku byabaye, yagize ati ‘Bobi unyihanganire gusa ntabwo tumeze nka bariya,…”.

Wine avuga ko bamutangarije ko hari abaganga bagiye kuza kumuvura, hashize amasaha make haza abasirikare bane bamushyira ku gitambaro, umwe muri bo aramufotora ati “nifuza kuzabona iyo foto yanjye igihe cyose nzaba nkiriho”.

Nyuma ngo yashyizwe mu modoka, ngo ageze hanze atangira kubona ikibuga cy’indege cy’i Arua, ashyirwa mu ndege (kajugujugu) ajyanwa muri kasho ya gisirikare i Gulu, aho ngo yatangiye guhabwa ubuvuzi, aterwa inshinge akanafata indi miti.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa