skol
fortebet

Bobi Wine yashyizwe ku rutonde rw’abantu 16 bazicwa

Yanditswe: Thursday 25, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Polisi ya Uganda irimo gukora iperereza ku rutonde rwashyizwe ahagaragara n’abantu bataramenyekana ruriho abantu b’abayobozi 16 bazicwa barimo umudepite Bobi Wine.

Sponsored Ad

Benshi muri aba biganjemo abanyepolitiki, abanyamadini n’abayobozi gakondo. Kuri uru rutonde hagaragaraho aba bakurikira

Minisitiri w’Intebe w’Ubwami bwa Buganda( Katikkiro) Charles Peter Mayiga, Depite w’agace ka Ntungamo, Gerald Karuhanga, depite w’agace ka Kawempe y’amajyepfo, Mubarak Munyagwa, Meya w’umujyi wa Kampala, Erias Lukwago na Minisitiri w’umujyi wa Kampala, Beti Kamya n’abandi batandukanye.

Dailymonitor dukesha iyi nkuru ivuga ko uru rutonde rwabonetse mu rugo rw’uwitwa Kasibante wabwiye NTV ko atazi uwaba yaramuzaniye iyi baruwa.

Umwe mu bashyizwe kuri uru rutonde, Karuhanga avuga ko ibi ari iterabwoba barimo gukorerwa kandi ko mu minsi ishize byabaye polisi ikamenyeshwa ariko igashyira agati mu ryinyo.
Yagize ati” Bwa mbere namenyesheje polisi, bambwira ko bari bugire icyo babikoraho gusa ntacyakozwe. Ibi bituma twibwira ko ibiri kuba Leta ibizi”

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Emilian Kayima yabwiye itangazamakuru ko hagiye gufatwa ingamba kandi ko abari kuri lisiti bazarindwa uko bikwiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa