skol
fortebet

Bobi Wine yiyemeje guhangana na Museveni mu matora ya 2021

Yanditswe: Friday 01, Feb 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi w’icyamamare wanabaye umudepite muri Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine yamaze gutangaza ko nta kabuza yiteguye guhangana na Yoweli Kaguta Museveni mu matora ya perezida wa Uganda ateganyijwe muri 2021.

Sponsored Ad

Robert Kyagulanyi Ssentamu yavuze ko we n’abamushyigikiye bemeje ko bagomba guhangana n’ubutegetsi bwa Museveni,bakamutsinda mu matora yo mu mwaka wa 2021.

Bobi Wine kuri ubu uri muri USA nyuma yo kurangiza urugendo rw’iminsi 3 yagiriraga mu gihugu cya Jamaica,yabwiye CNN ko nta kabuza aziyamamariza kuyobora Uganda muri 2021,agaha akazi gakomeye Museveni amaze iminsi ashinja kugira uruhare mu kumuhagarikira ibitaramo.

Yagize ati “Abantu benshi baranyegereye bansaba kuziyamamaza.Naganiriye n’abantu banjye kuri iki kibazo,twemeranya ko tugomba guhangana byeruye na Museveni mu matora yo mu mwaka wa 2021.

Nubwo benshi mu banyapolitike bo muri Uganda batemera Bobi Wine w’imyaka 36 nk’umunya Politiki uhamye,bakunda uburyo adatinya Museveni ndetse n’ukuntu agaragaza ibitekerezo bye.

Bamwe mu banyapolitiki bo muri Uganda bavuze ko Bobi Wine ari umwana mu mukino wa Politiki ndetse atashobora guhangana na Museveni w’inararibonye.



Bobi Wine yiyemeje kuzahangana byeruye na Museveni mu matora yo muri 2021

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa