skol
fortebet

Bobrisky kubera gukunda abakobwa cyane yihinduye nkabo biramuhira [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 18, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Bobrisky ukomoka mu gihugu cya Nigeria kubera uburyo yakundaga abakobwa byatumye ahindura nkabo haba mu myambarire ndetse nuko bagenda.

Sponsored Ad

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Mzurii gikorera muri Nigeria cyatangaje ko ubusanzwe uyu mukobwa afatwa nk’umwe mu bantu bakomeye muriki gihugu bakoresha neza urubuga rwa Snap Chat bitewe n’amashusho ashyiraho yamugize umusitari.

Mzurii mu nkuru bashyize ahagaragara bongeyeho ko mu buzima busanzwe Bobrisky ari umwe mu basore batigize bishimira igitsina bahawe n’Imana kuko mu gihe yari ingimbi yakuze akunda kwambara nk’abakobwa ndetse akumva yagira amabere bigatuma afata ibiribwa birimo imyembo cyangwa avoka akabishyira mu gituza kugirango yiyumvishe ko yabaye umukobwa ibi yabikoraga yiga mu mashuri yisumbuye.

Arangije amashuri yisumbuye yakomeje amasomo ye muri kaminuza ,aho yagize amahirwe no guhura n’abandi bakobwa ababwira uko yiyumva batangia kujya bamusiga ibirungo bikoreshwa n’abakobwa ndetse akambara nk’abakobwa nubwo hari bamwe bamuhaga urwamenyo gusa kubera ko yumvaga bimushimishije ntabyiteho.

Magingo aya Bobrisky yabaye umwe mu bantu bikorera ku giti cyabo muri Nigeria ndetse yafunguye iduka rigurisha imyenda y’abari n’abategarugori mu rwego rwo gukomeza kwiteza imbere ,dore ko kuri ubu afatwa nk’icyamamare muri Nigeria ndetse wahawe akabyiniro k’umwamikazi wa Snap Chat kubera uburyo akunda kuyikoresha .



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa