skol
fortebet

Bruce Melodie yafashe rutemikirere yerekeje i Lagos

Yanditswe: Saturday 15, Jul 2017

Sponsored Ad

Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie ari mu nzira yerekeza I Lagos mu gihugu cya Nigeria, impamvu y’urugendo ntiyatangajwe ariko ngo ashobora kuba agiye kurangiza amasezerano afitanye na Coca Cola.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Nyakanga 2017 ni bwo Bruce Melodie yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram anashyiraho ifoto ari mu indege ya Kompanyi ‘Rwandair’, yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuba agiye mu murwa mukuru wa Nigeria, Lagos.
Ntiyasobanuye impamvu nyakuri (...)

Ntiyasobanuye impamvu nyakuri y’urugendo, gusa yavuze ko kuva kuwa kane w’iki cyumweru atarasinzira kubera akazi. Ati :”Mbega byiza we nerekeje I Lagos.. Njyewe rero sindaryama kuva kuwa kane.”

Bamwe mu bamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga bamwifurije urugendo rwiza abandi bavuga ko aho azaryama ibyatsi bizaharenganira. Uyu yagize ati “aho uzaryama ibyatsi nibyo bizaharenganira.”

Hari amakuru avuga ko, Melodie agiye muri Nigeria kurangiza amasezerano afitanye na Coca Cola yo kuyamamaza mu Rwanda.Bruce azamara icyumweru kirenga muri Nigeria.

Uyu muhanzi agiye muri Nigeria, nyuma yo gukora indirimbo yise ‘Ikinya’ ikomeje guca ibintu, yayikoze mbere y’uko yerekeza mu irushanwa rikomeye ryateguwe na Coke Studio.

Bruce Melodie ari mu indege yerekeza i Lagos

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa