skol
fortebet

Bruce Melodie yari kwisanga mu bapfumu n’abarozi ngo akunde amenyekane-VIDEWO

Yanditswe: Tuesday 23, Jan 2018

Sponsored Ad

Umuririmbyi Bruce Melodie atangaza ko yigeze kubwirwa n’umwe mu bantu atifuje gutangaza amazina ko yamurangira umuntu wamuha umuti akabasha kumenyekana mu ruhando rwa muzika mu buryo bworoshye ariko ngo yarabyanze kubera ko ari umukirisitu.
Ni mu kiganiro yahaye Radio Rwanda kuri iki cyumweru dusoje aho uyu muhanzi yahamije ko yigeze kubwirwa n’umuntu atatangaje imyirondoro ye ko yamuhuza n’umuntu wamuha umuti watuma yubaka izina mu buryo bwihuse. Bruce yanze gukorana n’abapfumu, asigaye (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Bruce Melodie atangaza ko yigeze kubwirwa n’umwe mu bantu atifuje gutangaza amazina ko yamurangira umuntu wamuha umuti akabasha kumenyekana mu ruhando rwa muzika mu buryo bworoshye ariko ngo yarabyanze kubera ko ari umukirisitu.

Ni mu kiganiro yahaye Radio Rwanda kuri iki cyumweru dusoje aho uyu muhanzi yahamije ko yigeze kubwirwa n’umuntu atatangaje imyirondoro ye ko yamuhuza n’umuntu wamuha umuti watuma yubaka izina mu buryo bwihuse.

Bruce yanze gukorana n’abapfumu, asigaye atega indege

Yabajijwe niba koko atarigeze akoresha amarozi kugirango abe ageze aho ageze ubu, asubiza ko ari umukirisitu kuburyo atatusha atekereza cyangwa ngo akoreshe amarozi n’ubupfumu kugirango amenyekane cyane mu muzikia.

Ati :”Njyewe ndi umukirisitu nta hantu ibyo bintu….Ninko kubaza umuyisiramu ukuntu bavuga ishapure...Abantu rero banyegereye kuri urwo rwego rwo kumbwira ibyo kintu bazi neza ko ndi umukirisitu ntabwo babimbwira.”

Avuze ko atigeze atekereza gukoresha amarozi cyangwa ngo abantu bamwegereye bamugiye iyo nama, yabajijwe noneho niba ntawundi muntu yaba yibuka wigeze kumugira iyo nama y’uko yamurangira umuntu wamuha umuti watuma yigarurira imitima y’abafana mu gihe gito.

Melodie ati :” Hari umuntu wigeze kubimbwira ariko nyine abona ntabwo bishoboka, abona ntabyumva.Hari abantu nyine bagira bene iyo mwumviro, biragoye ko nabisurabiramo nk’uko yabivuze ariko icyo yari agamije ni ukunyereka y’uko nyine hari izindi mbaraga nshobora kwifashisha hanyuma nkatera imbere kandi ni munsi ishize.

Haciyeho igihe kinini nibaza ko naje gutera imbere nk’uko yatekerezaga ko ninifashisha izo mbaraga nzatera imbere.Rero nkurikije aho ngeze ari Imana ibirimo na nta hamwe nagera.”

kuri ubu ari mu bahanzi bihagazeho mu Rwanda

Yirinze gutangaza byinshi byerekeye kuri uwo muntu ariko aseka cyane avuga ko ari umuntu uzwi cyane mu Rwanda.Yanze kumena ibanga avuga ko ari hagati y’abanyamakuru n’umuhanzi, ngo umupfumu cyangwa se uwo muntu wagombaga kumuha umuti niwe ujya kureba umuhanzi bakaganira.

Ngo kuba yaramwangiye n’uko atizeraga uburyo yakora ibyo bintu kandi nawe yararemye n’Imana,yizera ko umuntu wese wakoze neza ashobora gutera imbere kandi yizerera mu Mana kuburyo buri kimwe cyose gishoboka.

Avuga ko uwo muntu bajya bahura ariko ngo ntashobora gutusha baganira kuri iyo ngingo.

KARABAYE!! BRUCE MELODIE MU BAPFUMU, ESE BYAGENZE GUTE?? NTUCIKWE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa