skol
fortebet

Bruce Melodie yasimbujwe Kidum mu Burundi kubera umutekano[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 26, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Bruce Melodie wari waratumiwe mu bitaramo bibiri I Burundi nyuma yo kugaragaza impungenge zikomeye yatewe no kutizera umutekano we igihe yaba ageze I Burundi , abateguye igitaramo cya Noheli bahise bamusimbuza umuhanzi w’umurundi w’icyamamare mu karere Kidum Kibido kibanizo.

Sponsored Ad

Ibi bije nyuma y’ubutumwa bwaciye ku mbuga nkoranyambaga bwibasira Meddy bumubwira ko azomeswa(azicwa) najya gutaramira I Burundi, Umuhanzi w’umunyarwanda Bruce Melodie wagombaga gutaramira iBujumbura na Gitega ibi bitaramo bye byarangiye atabyitabiriye kubera ikibazo cy’umutekano.

Bruce Melodie nkuko abateguye ibi bitaramo babipanze ngo yakagombye kuba yarageze I Burundi ku wa 23 Ukuboza 2018 saa tatu za mu gitondo cyane ko ari yo matike y’indege bari bakatishije. Gusa kugeza n’ubu uyu muhanzi ngo ntaragerayo byatumye abateguye ibi bitaramo bamusimbuza Kidum umuhanzi w’iBurundi wari uherutse no gutaramira mu Rwanda.

Kuri ubu abajyanama ba Bruce Melodie bateganya kuganira n’abatumiye uyu muhanzi ngo barebe uko basubizwa ibyo bari batanze kuri uyu muhanzi.

Igitaramo cya mbere Melodie yari kuzagikora tariki 25 Ukuboza 2018 n’ikindi kizabera i Gitega ku wa 28 Ukuboza 2018. Melodie yahagaritse kujya I Burundi nyuma y’ibyavuzwe ko hari ubutumwa bunyuranye yagiye yakira buganisha kukuba yagirirwa nabi mu gihe yajya i Burundi.

Gusa Umuhanzi Kidum ubwo yari aherutse mu Rwanda yamaze impungenge abahanzi babanyarwanda bazataramira i Burundi barimo Meddy ababwira ko ntacyo bazaba , kandi ko uwatangaje buriya butumwa bubatera ubwoba yari agambiriye kuburizamo igitaramo cye yari afite i Kigali.

Ibitekerezo

  • Abo barundi batunzwe na serumu nta mafaranga bagira. sinzi icyo abanyarwanda tuba tugiye kumarayo.nako guhunahunayo.

    Ara kabona sivye nakare nino bariyo kandi cangeze neza cane bacita biriya ribeshi cane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa