skol
fortebet

Bruce Melody ntiyumva ukuntu umwana w’I Kanombe yicara mu mwanya w’icyubahiro mu ndege

Yanditswe: Saturday 22, Jul 2017

Sponsored Ad

Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melody atangazwa n’urwego agezeho kuva yatangira gukora muzika yihebeye, bishimangirwa no kuba asigaye yicara mu mwanya w’icyubahiro iyo ari mu ndege yerekeza mu bihugu byose hanze.
Bruce amaze icyumweru kirenga mu mujyi wa Lagos mu gihugu cya Nigeria aho yari mu mishinga itandukanye arimo no kunoza amasezerano afitanye na Coca Cola. Yageze muri Nigeria kuwa Gatandatu tariki ya 15 Nyakanga 2017, yagiye avuga ko ‘azagaruka amaze kongerera ingufu umuziki we. (...)

Sponsored Ad

Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melody atangazwa n’urwego agezeho kuva yatangira gukora muzika yihebeye, bishimangirwa no kuba asigaye yicara mu mwanya w’icyubahiro iyo ari mu ndege yerekeza mu bihugu byose hanze.

Bruce amaze icyumweru kirenga mu mujyi wa Lagos mu gihugu cya Nigeria aho yari mu mishinga itandukanye arimo no kunoza amasezerano afitanye na Coca Cola. Yageze muri Nigeria kuwa Gatandatu tariki ya 15 Nyakanga 2017, yagiye avuga ko ‘azagaruka amaze kongerera ingufu umuziki we.

Uyu muhanzi wakoze indirimbo ‘Ikinya’ ikomeje guca ibintu, yicaye mu indege agaruka I Kigali mu Rwanda, yibutse urugendo yanyuze kugeza abaye icyamamare, anibuka aho akomoka ashima Imana avuga ko bitumvikana ukuntu umwana wavukiye I Kanombe yicara mu mwanya w’icyubahiro nk’abandi.

Ngo n’inzozi yumvaga atarota ariko nanone ashima Imana yamuteje iyo ntambwe akaba ashobora kwambukiranya imipaka ari mu indege kandi yicaye mu mwanya w’icyubahiro.

Yanditse agira ati “Umwana muto w’umuhungu wavukiye I kanombe mu Karere ka Kicukiro, kuri ubu ashobora kwicara mu mwanya w’icyubahiro mu ndege.Imana ni nziza ibihe byose…Nkumbuye iwacu.”

Mu minsi amaze muri Nigeria, Bruce Melody yakoreye urugendoshuri muri Televiziyo zikomeye muri Nigeria harimo Trace ndetse na MTV Base ziri ku isonga mu zisakaza umuziki ukunzwe muri Afurika.

Bruce Melody ava mu Rwanda yari ajyanywe ahanini n’igikorwa cyo kwamamariza imwe muri kompanyi zikomeye muri Afurika, gusa ageze i Lagos abayobozi bakuru yari afitanye na bo gahunda ngo bahise bajya muri Afurika y’Epfo bataranoza gahunda neza bityo ahita ajya mu byo kwiga isoko ry’umuziki we.

Bruce ntarakira ko ariwe wicara mu myanya y’icyubahiro mu ndege



Melody avuye muri Nigeria asuye Televiziyo zikomeye

Ibitekerezo

  • Igicucu gusa

    Ariko muzacukumbure mumubaze aho avana impano ye yo kutirimba.....nyamara Papa wa Bruce yari umuririrmbyi uzi kuririmba cyane kandi wakunzwe cyane....Niyomugabo Philemon.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa