skol
fortebet

Bruce Melody uvuye muri Kenya aravuga icyamutangaje ubwo yarariyo

Yanditswe: Monday 29, May 2017

Sponsored Ad

skol

Itahiwacu Bruce uzwi ku izina rya Bruce Melody yari amaze igihe kigera ku cyumweru kimwe mu gihugu cya Kenya aho yari yaragiye ku butumire bwa Coke Studio.
Coke Studio Africa ikorana n’abahanzi batandukanye mu buryo bwo gutunganya umuziki, ndetse bagakorana ibitaramo bica ku nsakazamashusho mu buryo bwa Live, abantu babihanze amaso aho abahanzi batumiwe baba baririmba indirimbo zatoranyijwe.
Melody yavuye muri Kenya akoranye n’ibyamamare binyuranye byaho, harimo aba Producer bakomeye ndetse (...)

Sponsored Ad

Itahiwacu Bruce uzwi ku izina rya Bruce Melody yari amaze igihe kigera ku cyumweru kimwe mu gihugu cya Kenya aho yari yaragiye ku butumire bwa Coke Studio.

Coke Studio Africa ikorana n’abahanzi batandukanye mu buryo bwo gutunganya umuziki, ndetse bagakorana ibitaramo bica ku nsakazamashusho mu buryo bwa Live, abantu babihanze amaso aho abahanzi batumiwe baba baririmba indirimbo zatoranyijwe.

Melody yavuye muri Kenya akoranye n’ibyamamare binyuranye byaho, harimo aba Producer bakomeye ndetse n’umuraperi ukunzwe cyane mu gihugu cya Kenya witwa Khaligraph Jones.

Melody yabashije gukorana n’umuraperi ukunzwe cyane mu gihugu cya Kenya witwa Khaligraph Jones

Ikintu cyatangaje Bruce Melody ni uburyo uyu muraperi ukomeye(Khaligraph) yasubiyemo indirimbo ye yitwa “Complete me,” nawe agasubiramo iye.

Melody arashimangira neza uburyo muri Coke bakorana umwete udasanzwe aho yagize ati “Muri Coke barakora cyane, k’uburyo nundi muhanzi nyarwanda wese namwifuriza kuzahagera akirebera imikorere yaho, nta mwanya nigeze ngira wo kuruhuka kuko twakoraga amanywa n’ijoro, muri make nta mwanya baguha wo kuruhuka, nabonye bitoroshye kuhaba uri umunebwe.”

REBA HASI AMASHUSHO Y’INDIRIMBO NSHYA YA KHALIGRAPH JONES AFATANYIJE NA RAYVAN:

Yakomeje avuga inyungu yagize kubwo gukorana na Coke Studio aho yagize ati “Muri Coke narahashimye cyane kuko nabashije kuhigira ibintu byinshi bitandukanye ntarinzi, ndetse nahuye n’abantu bakomeye cyane baramenya nanjye ndabamenya.”

Yasoje avuga ko ibindi bikorwa byinshi abanyarwanda bazagenda babibona mu minsi iri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa