Umuhanzi Nyarwanda Bruce Melody yabyaye undi mwana

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 30 October 2019 Yasuwe: 2375

Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melody wamamaye muri muzika ya hano murwanda kubera kuririmba indirimbo z’urukundo yamaze kwibaruka umwana wa kabiri w’umukobwa.



Bruce Melody amaze iminsi mike asohoye amashusho y’indirimbo ye ‘Catherine’ inakunzwe n’abatari bake muri iyi minsi akaba yaramaze no gushyira hanze amashusho yayo yakorewe mu mugi wa Paris mu Bufaransa.

Uyu mwana w’umukobwa yavukiye mu bitaro by’ahazwi nko kwa Nyirinkwaya mu mugi wa Kigali nk’uko inshuti ya hafi y’umuryango we yabihamirije itangazamakuru. Akaba yibarutse umwana we wa kabiri nyuma y’uko kuwa 12 Gicurasi yari yibarutse imfura ye y’umukobwa ‘Itahiwacu Britta’

Uyu muhanzi ni umwe mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rufite dore ko amaze gutwara ibihembo bikomeye bya hano mu Rwanda birimo Primus Guma Guma (PGGS8) yatwaye, yahatanye no muri rimwe mu marushanwa akomeye hano ku mugabane wa Afurika rihuza abanyempano ‘Coke Studio’.

Bruce Melody ni umuhanzi wagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye nk’aho aherutse kugaragara mu gitaramo umuhanzi w’umunyamerika ‘Ne-Yo’ yakoreye muri Kigali Arena mu kwezi gushize aho atangaza ko ari kimwe mu bitaramo nawe azirikana ko yatanzemo ibyishimo kubari bataramiye aho basagaga 6000.

Nyuma yahoo nibwo yakomereje mu gihugu cya Tanzania ari naho avuga ko yakoreye n’ indirimbo igomba kuzakurikira ‘Catherine.’

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble ni mutoni clemance

    Uwose wavutse aramwemera?

    1 month ago

Inzindi nkuru

Nyuma yo gusinyana amasezerano na Spoton Vacations,Tanasha yavuze uburyo...

Tanasha Donna Oketch umukunzi w’Umuhanzi Diamond Platnumz ukunzwe na benshi...
8 December 2019 Yasuwe: 2119 0

Wema Sepetu yahishuye abantu 2 b’ingenzi mu buzima bwe barimo n’umuhanzi bari...

Umukinnyi wa filimi, umunyamideli ndetse akaba n’umushabitsi mu bikorwa...
8 December 2019 Yasuwe: 1793 0

Miss Mwiseneza Josiane Yanyomoje amakuru avuga ko atigeze agura imodoka,no...

Bimwe mu bitangazamakuru byo mu rwanda byanditse ko amafaranga Mwiseneza...
8 December 2019 Yasuwe: 4006 1

Umusore wari guhagararira u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Mister Africa...

Twagira Prince Henry wagombaga kwitabira irushanwa ry’ubwiza rya ‘Mister...
8 December 2019 Yasuwe: 1155 0

Mama wa Diamond yaba arimo gushwana na Tanasha?

Nyina wa Diamond Platnumz Sandra Dangote yahakanye ko yaba arimo gushwana...
8 December 2019 Yasuwe: 4856 1

Miss Umunyana Shanitah yahishuye icyari kimuhangayikishije kirenze ikamba...

Miss Umunyana Shanitah utabashije kwegukana ikamba rya Miss Supranational...
8 December 2019 Yasuwe: 2172 0