skol
fortebet

Bruce Melody yafashe umwanzuro ukomeye kubera umubyihubo udasanzwe afite

Yanditswe: Tuesday 13, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Bruce Melody kuri ubu ari gukora imyitozo ngorora mubiri kubera umubyibuho ukabije ndetse n’ibiro afite.

Sponsored Ad

Umuhanzi Bruce Melody uri mubakunzwe mu Rwanda ndetse akaba ariwe uherutse kwegukana igihembi cya PGGSS ku nshyuro yaryo ya 8 kuri ubu ari kurwangwa n’ububyibuho udasanzwe nawe atari yamenya neza aho awukomora gusa yemeza awuterwa n’umutuzo.

Bruce Melody watangaje ko ari gukora imyitozo ngorora mubiri kubera ko ayikunda yavuze ko biri mu bintu yibandaho gukora mbere yuko ajya mubindi bintu bitandukanye akora mu buzima bwe bwa buri munsi.

Bruce Melody atarabyibuha
Yagize ati” Sinakubwira ko mbikora ntabikunda ahubwo ndabikunda cyane kandi ngerageza gushaka inzobere zibizi neza kubera ko ubwanjye iyo nzikoresheje nibabarira.”

Abajijwe niba atarimo kuzikora kubera umubyibuho ndetse n’ibiro byinshi yasubije ko atariyo mpamvu gusa ko ahubwo akunda gukora siporo ngorora mubiri kuko bituma akomeza kugira ubuzima bwiza buzira umuze.

Yaboneyeho no gushishikariza bagenzi be gukunda imyitozo ngorora mubiri kuko biruhura umuntu ndetse bigatuma ahorana imbaraga n’akanyamuneza mu mirimo ye ya buri munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa