skol
fortebet

Bruce Melody yagize icyo avuga ku makimbirane amuvugwaho na Am G The Black

Yanditswe: Wednesday 26, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Bruce Melody yavuze ko byaturutse ku kibazo yarafitanye n’umurinzi we bikaba intandaro yo kugirango hagati yabo havugwe ko batagicana uwaka.

Sponsored Ad

Ubwo hasozwaga irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryanegukanywe na Bruce Melody, Ama G The Black yaratunguranye, avuga ko yari ashyigikiye umuhanzi Christopher wabaye uwa kabiri, ibintu abantu benshi batakekaga, dore no mu buzima busanzwe nta mubano wari uzwi hagati yabo.

Nyuma y’aho Ama G yakomeje kugenda asa n’ushotora Bruce Melody ku mbuga nkoranyambaga mu buryo ariko buzimije. Hari aho yashyize ubutumwa kuri Instagram avuga ko “ntawe ukwiye kwiyita igitangaza kuko na Yesu atiyise igitangaza.” Aha byarumvikanaga ko ari Bruce Melody abwira kuko ari wiyise ‘Igitangaza’.

Ama G The Black yongeye kwandika kuri Instagram ashungera Bruce Melody, ku bw’igitaramo yari gukorera mu karere ka Rubavu, cyabuze abantu maze kigasubikwa.

Ibi byose byakomezaga kwerekana umujinya w’umuranduranzuzi Hakizimana Amani afitiye Itahiwacu Bruce, n’ubwo bose bakomezaga kubica ku ruhande bagaragaza ko batabanye nabi.

Mu kiganiro na Radio Isango Star Bruce Melody yaje gukuraho urujijo asobanura ko nta kibazo afite kuri Ama G The Black, ahubwo ko uyu mugabo ari we ukimufiteho nabwo biturutse ku kibazo yagiranye n’umurinzi wa Bruce Melody witwa Jean Luc.

Yagize ati “Ikibyihishe inyuma sinkizi neza ariko nticyaba ari ikibazo yagiranye na njye. Njyewe ntabwo meze nka Ama G, ntabwo nafata inkuru ze n’abandi bantu ngo nzizane hano. Ni abantu bakuru kandi b’inshuti zanjye bakwiriye kurangiza ikibazo cyabo ntiriwe nzamo.”

Umurinzi wa Bruce Melody ari we Jean Luc yavuze ko ikibazo yagiranye na Ama G The Black cyaturutse ku kazi yari yamukoreye mu bukwe bwe, aho kumwishyura akamwima amafaranga ye, ashaka ko bihinduka intwererano.

Yagize ati “Ama G The Black yakoze ubukwe, aratwifashisha mu bijyanye n’umutekano w’ubukwe bwe, haza kuvukamo ikibazo cyo kutishyurwa. Twari twavuganye ko agomba kunyishyura nyuma y’ubukwe ambwira ko ahuza ndamwihorera. Yari yampaye hafi y’amafaranga twari twavuganye. Twari abantu batatu ampa aya babiri kuko abo babiri ntabwo mba mpagaze nka bo ku mafaranga. Mu kumwishyuza yashatse ko mutwerera.”

Jean Luc yakomeje avuga ko yakomeje kwishyura Ama G The Black , yanga kumwishyura ndetse ngo amubwira ko agiye kumwereka ibindi bitari byiza, ibintu aheraho avuga ko n’ubundi hari urwango yari amufitiye ku mutima, uwo mwenda ukaba imbarutso yo kubyerura.

Amakuru agera k’UMURYANGO avuga ko Amafaranga ibihumbi 20.000frw ariyo yatumye umubano wa Ama G na Bruce Melody ukonja ku gipimo cyo hejuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa