skol
fortebet

Bruce Melody yagize icyo avuga kuri Zizou Alpacino wabagurishije indirimbo y’abandi

Yanditswe: Saturday 27, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Bruce Melody yavuze ko kuva batangira iriya ndirimbo atigeze avugana na Zizou ndetse na nubu bataravugana gusa ngo ibyo yabakoreye n’ubuhemu kuko bari bamwizeye ko abahaye indirimbo nziza.

Sponsored Ad

Mu cyumweru gishize nibwo umuhanzikazi Buzindi Allioni afatanyije na Bruce Melody bashyize hanze indirimbo yabo nshya bise ‘Tuza’ gusa mu gihe gito yarimaze hanze bahise batamazwa babwira ko iriya ndirimbo ifite iyayo bisa.

Nyuma yuko izi ndirimbo abyiri zumvishwe na benshi bemeje ko bayishishuye umuhanzi T sean ukorera umuzikiwe muri Zambia mu ndirimbo ye yise ‘Will You Marry Me’ ndetse biza kujyera kuri nyiri gihangano avuga ko ibyo bakoze bidakwiye ndetse bitazamura umuziki wabo ndetse n’uwu Rwanda muri rusange .

Yagize ati “Ntabwo nabyemera Bruce melody na Allion barankopeye[....] bagombaga kunsaba uburenganzira cyangwa tugakorana [Featuring ] niba byanze bahindure title bashyireho (T sean cover) ( Will you marry me by T sean).”

Nyuma y’ubutumwa bwa T sean ,Decent Entertainment yasohoye itangazo ryisegura ku banyarwanda bose ndetse n’abandi bababajwe niriya ndirimbo bavuga ko ataribo nabo bashyutswe na Zizou nyiri Monster Records bavuga ko yabijeje ko ari indirimbo y’umwimerere wabo ntibakamenye ko yayishishuye.

Mu kiganiro Bruce Melody yagiranye n’itangazamakuru yabajijwe ku kumubano we na Zizou Alpacino nyuma yuko abagurishije indirimbo y’abandi maze asubiza ko batigeze bavuga mbere yuko indirimbo isohoka ndetse na nyuma yaho isohokeye.

Ati” sinigeze mvugana nawe mbere yuko indirimbo isohotse ndetse na nyuma igihe hanze kuko hari ibindi narindimo [Abajijwe niba ashobora kuvugana nawe ] yasubije ko bishobora kuzabaho kuko n’ubwo yabahemukiye bitakuraho umubano wo kuvugana mu minsi iri imbere [Abajijwe inama yamugira] yasubije ko bireba Zizou ,azabikora mu ibanga akajya kumureba akamugira iyo nama.”

Yasoje asaba abanyarwanda gukunda iriya ndirimbo kuko nabo batari bazi neza ko yashishuwe ndetse abizeza ko ibyabaye bitazasubira bitazongera. Asaba n’abandi bahanzi bagenzi be kutazagwa muri uwo mutego baguyemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa