skol
fortebet

Bruce Melody yasubije Bamporiki Edouard wamugereranyije na Zahabu yatakaye mu bishingwe,yibasira Pasiteri Zigirinshuti[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 25, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Bruce Melodie uherutse kunengwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, hari ubutumwa yamugeneye naho kuri Pasteri Zigirinshuti ngo yaravangiwe.

Sponsored Ad

Nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘24’, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yagereranyije Bruce Melodie n’umuntu ufite zahabu yari yarashyize mu bishingwe.

Bruce Melody yifashishije igitangazamakuru cyo kuri YouTube yasubije Bamporiki Ati” Mbere na mbere ikinyabupfura narakigishijwe, uriya muntu andusha byinshi mu buzima ndumva ntamwubahuka,andusha imyaka,amafaranga n’ibindi.Uriya muntu ni Minister yarafite uburenganzira bwo kunenga.Gakondo ivugwa n’abakozi b’Imana bavuga ko ari mu Ijuru naho ba Masamba Intore gakondo ngo n’injyana.Mumfashe munsobanurire, njye ndi muri gakondo isumba zose.”

Bruce Melody ahamya ko yahinduye injyana ku bw’ubucurunzi kuko ibyo yaririmbaga ubu bitagikunzwe ngo bisaba kujyana n’igihe.Ati”Umuziki ny’Afurika uri gucuruza cyane izo nacurangaga ntizinjizaga cyane.”

Hari hashize iminsi Bruce Melodie avugwaho kuririmba indirimbo bamwe bita ‘ibishegu’ nyuma yo gushyira hanze izirimo ‘Ntiza’, ‘Saa moya’ n’izindi.

Bruce Melody yemeza ko ataciwe intege no kunengwa na Bamporiki.Ati”Ubundi ibyo nacitseho harimo kudacika intege,nzacika intege nashizemo umwuka.”

Bruce Melodie aherutse gusangije abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange, indirimbo ye nshya yitwa ‘24’ yanditswe n’umunyarwanda Shima Charles umaze imyaka 24 aba muri Canada.

Ati “Nk’uko twabisezeranye, urugendo rwanjye muri gakondo ruratangiye ku mugaragaro. Indirimbo ‘24’ yasohotse iri kuri Youtube.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, ari mu banyuzwe n’intambwe Bruce Melodie amugereranya n’umuntu wari ufite zahabu ariko akayishyira mu bishingwe.

Ati “Ntimukemere izahabu nk’iyi itakara mu bishingwe. Komereza aho.”

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungurihe, usanzwe ari umufana wa Bruce Melodie, nawe yashimiye uyu muhanzi indi ntambwe ye mu muziki.

Kubijyanye na Pasiteri Zigirinshuti Michel uherutse kwibasira umuhanzi Sengiyumva Francais (Igisupusupu) amugereranya n’umukozi wa Shitani ndetse no gutangaza ku myambarire,inyogosho n’ibindi ku bahanzi. Bruce Melodie yamusabye kujya anenga abanje kwiheraho gusa ngo ntibikwiye gutwara abantu umwanya ngo we yaravangiwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa