skol
fortebet

Bruce Melody yavuze ibanga yakoresheje kugirango yegukane PGGSS 8, ndetse nicyo yizeza abafana be

Yanditswe: Sunday 15, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Bruce Melody akimara guhabwa igihembo cya PGGSS 8 yavuze ko itsinzi ye ayikesha abafana be [Ibitangaza] ndetse n’ Imana yongeraho ko ashimira umugore we [Mama Britta] n’itsinda ryamufashaga gushaka amanota.

Sponsored Ad

Bruce Melody akimara guhabwa igihembo cya PGGSS 8 yavuze ko itsinzi ye ayikesha abafana be [Ibitangaza] ndetse n’ Imana yongeraho ko ashimira umugore we [Mama Britta] n’itsinda ryamufashaga gushaka amanota.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Nyakanga 2018. Nibwo inkuru yabaye kimomo ko umuhanzi Bruce Melody yegukanye miliyoni 20 akesha kuba ariwe muhanzi wabaye uwa mbere muri PGGSS 8 aho ibyishimo n’akanyamuneza byamurenze nyuma yuko inkuru nziza imugezeho.

Yagize ati “Ndashimira abafana banjye [Ibitangaza] Murakoze cyane, ndashimira abafana banjye hamwe n’Imana.” Yongeyeho ko mu bandi bantu ba bugufi cyane ashimira harimo umugore we ndetse n’itsinda ryamufashaga gushaka amanota.

Ati “Hari umuntu witwa Mama Britta nubwo mutamuzi ariko nimumuhe amashyi. Ndashimira cyane na we yaramfashije muri ibi bintu…”

Bruce Melody yongeyeho ko ubwo abonye amafaranga agiye “gukora umuziki mwiza”. Ati “Nabakoreraga umuziki mwiza nta mafaranga mfite, murabyemera? Ubwo nyabonye rero ngiye kubakorera umuziki mwiza.”

Twakwibutsa ko mbere yuko igitaramo cya PGGSS 8 kiba Bruce Melody akenshi yaganiraga n’itangazamakuru aribwira ko azegukana iri rushanwa. Kuri ubu inzozi zabaye impamo yegukana akayabo ka amafaranga angana na Miliyoni 20,000,000frw z’amanyarwanda mu gihe Christopher bari bahanganye yegukanye Miliyoni 15,000,000frw ubusanzwe zari guhabwa umuhanzi watowe kurusha abandi binyuze mu butuma bugufi [SMS].

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa