skol
fortebet

Bruce Melody yatangaje ikintu agiye gukoresha miliyoni 20 yatsindiye

Yanditswe: Thursday 19, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Bruce Melody yavuze ko agiye kuyifashisha mu bikorwa bijyanye no gukora indirimbo zijyanye n’ igihe ndetse no kuyakoresha mu buryo bwo gukora amashusho meza ajyanye ari kurwego rugezweho ndetse no kwagura ibikorwa bye abimenyekanisha no hanze y’u Rwanda.

Sponsored Ad

Kuwa 14 Nyakanga 2018. Nibwo umuhanzi Bruce Melody yegukanye igihembo cya PGGSS 8 aho yahembwe miliyoni 20,000,000frw z’amafaranga y’ u Rwanda aho yashimiye Imana bwambere ndetse n’abantu bamufashije ndetse asaba abantu guha amashyi umugore we uri mu bamufashije kwegukana iki gikombe.

Mu ijambo yavuze akimara guhabwa igikombe, Bruce Melodie yumvikanishije ko afite inyota yo kubyaza umusaruro ayo mafaranga mu bikorwa asanzwe akora by’umuziki. Yavuze ko yari asanzwe akora umuziki mwiza nta mafaranga afite ariko noneho kuri ubu akaba agiye kuwuvugurura byisumbiyeho.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yatangaje bimwe mubyo agiye gukora nyuma yo guhabwa aya mafaranga birimo nko gukora ibikorwa birenze ibyo yakoraga , ndetse no kumenyekanisha umuziki we hanze y’imipaka y’ u Rwanda.

Yagize ati “Aho bikenewe ko amafaranga akoreshwa ni ariya nzakoresha. Ibitaragenze neza byose abantu bagiye babona kubera ubushobozi bizakemuka. Hari promotions zo hanze, amashusho meza n’ibindi byose.”

ongeyeho ati “Ndi umuhanzi wagize amahirwe yo gusohoka hanze nkajya mu bihugu bitandukanye, byinshi nagiye mbona uko bikorwa. Nzabikora nkurikije ibyo nigiye aho nagiye ngera.”

Yasoje avuga ko mu mishinga ashyize imbere izakurikira intsinzi ye muri PGGSS hari n’indirimbo yise “Blocka” izakurikirwa n’ibindi bikorwa bitandukanye abakunzi b’umuziki we bazagenda babona ariko by’umwihariko icyo yifuza ni ugukora amashusho meza akayashakira n’uburyo bwo gucurangwa kenshi kuri televiziyo mpuzamahanga zatuma impano ye irushaho kwaguka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa