skol
fortebet

Bruce Melody yazamuye amarangamutima ya benshi bibaza abana ahora abereka ubamubyarira[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 08, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Itahiwacu Bruce abenshi bamaze kumumenya nka Bruce Melody, uyu mugabo ntawashidikanya kubuhanga bwe mu muziki, ibihangano bye bikunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda ndetse no hanze batangiye kumumenya.

Sponsored Ad

Melody ni umwe mubahanzi umwaka wa 2020 wagendekeye neza cyane kuko indirimbo nyinshi yakoze zakiriwe neza yaba ize bwite ndetse nizo yakoranye n’abandi, uyu mugabo amaze kwigarurira imitima ya benshi.

Uretse gukora umuziki, Bruce Melody ni umugabo utunze urugo avugako abana n’umugore we n’abana babiri aribo Itahiwacu Brittah na Ayah Itahiwacu ntakunda umuntu umubaza kubijyanye n’umugore we, gusa yemera ko ari umubyeyi w’abana babiri ndetse akunze no kubagaragaza kumbugankoranyambaga akoresha nubwo hari undi wa Gatau atajya agaragaza ari nawe mukuru.

Nubwo akunze kugaragaza abana be, ntawe uzi isura ya Nyina w’aba bana.

Abantu benshi iyo bamaze kwamamara by’umwihariko abahanzi hari abo biryohera gushyira ubuzima bwabo bwose mu itangazamakuru, uko babayeho murugo, uko babanye n’abakunzi babo,ufite umugore akamwerekana yerekana ko babanye neza, kugaragaza abana bafite ndetse ibi hari n’ababibyaza amafaranga.

Kuri Bruce we siko bimeze ntawe uzi umugore babyaranye gusa abana bo ntabwo asiba kubagaragaza.

Taliki 2 Mutarama 2021, Bruce Melody yazamuye amarangamutima y’abakunzi be ubwo yagaragazaga ifoto ateruye umwana we aho yagize “Ndarangurura mbwira ababyeyi bose bakora cyane kugirango bashimishe abana babo, mwese ndababona, urukundo n’imigisha kuri mwese. UMWAKA MUSHYA”

Ubwo yari amaze kwandika aya magambo abakunzi benshi ba Bruce bagaragajeko bishimiye kubona uyu mugabo w’icyamamare ateruye umwana we, gusa hari abagize ikibazo bibaza impamvu uyu muhanzi ahora yerekana abana gusa ntiyerekane nyina wabo.

Uyu yitwa Keza ati “Ese aterahe inda ko tubona abyara gusa abana bavahe? 😆😆😆”

Undi nawe yitwa Abezaaa ati “Harya ninde umubyarira ko tubona abana gusa?🤔”

Uyu nawe yitwa Muhirwa Enock yagize “Abantu barikubaza munyakazi ngo kucyi ataberwka banyina bunwana ese mwebwe abanyu mwatweretse barihe 😂🤣”

Odette Benimana nawe yaje agira ati “Man uziko abyara ibitoto bisa nawe munyakazi yubahwe kbs🙌”

Manzi Yves nawe yagize ati “Arko kuki atajya agaragaza umugorewe? Aho ntiyaba asa naaaaa……”

Kugaragaza umuryango kubantu b’Ibyamamare akenshi usanga aribyiza kuko bituma aba bakunda bakomeza kubakunda cyane bitewe nuwo muryango uko uba ubanye gusa na none hari abahitamo kubigira ubuzima bwabo bwite kuburyo ibyo murugo iwe biba bitandukanye cyane n’ubuzima bwe bw’ubwamamare agahitamo kwerekana uruhande rumwe rumuhuza n’abankunzi be.

REBA HASI MU BIHE BITANDUKANYE BRUCE MELODY N’ABANA BE B’ABAKOBWA:







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa