skol
fortebet

Bruce Melody yitwaje umuhanzikazi nyarwanda Asinah kugira ngo amusemurire

Yanditswe: Thursday 05, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Bruce Melodie umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, mu minsi ishize yerekeje muri Tanzania aho yagombaga gufatira amashusho y’indirimbo ye atifuje gutangaza.

Sponsored Ad

Uyu mugabo ubwo yajyaga muri Tanzaniya yitwaje Asinah nk’umusemuzi we mu giswahili.

Bruce Melodie yageze i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Nzeri 2019 nyuma y’iminsi yari amaze mu gihugu cya Tanzania.

Bruce Melodie yabwiye itangazamakuru ko yari yaragiye gufata amashusho y’indirimbo ye nshya ariko itarajya hanze. Uyu muhanzi yatangaje ko yari yagiye muri Tanzania kureba Kenny, umusore ubusanzwe ukorera abahanzi b’Ibyamamare nka Diamond, Rayvanny,Harmonize n’abandi banyuranye.

Asinah yitwajwe nk’umusemuzi

Bruce Melodie yavuze ko yakorewe indirimbo n’uyu musore ndetse ngo bamaze gufata amashusho yayo. Ateganya ko iyi ndirimbo igomba kujya hanze nyuma gato y’uko azaba yamaze gusohora iyo yise ‘Catherine’ iri hafi gusohoka.

Uyu muhanzi abajijwe impamvu yahisemo kujyana na Asinah muri Tanzania yagize ati “We yari afite gahunda ze yigiriyemo, kuko rero azi Igiswahili nahise mufatirana turajyana.”

Bruce Melodie yatangaje ko muri iyi minsi afite indirimbo nyinshi agomba gushyira hanze nyuma y’iyo aherutse yitwa ‘Blocka’. Melodie avuga ko amezi make umwaka wa 2019 usigaje ngo urangire we agomba kuyakoresha asohora indimbo nyinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa