BUCECE: Diane yabenze Platini [Dream Boys] anahita amusimbuza

7 January 2017. | Imyidagaduro | 6 Ibitekerezo | Janvier Iyamuremye
  • BUCECE: Diane yabenze Platini [Dream Boys] anahita amusimbuza

Nemeye Platini umwe mu basore bagize itsinda rya Dream Boys, yamaze gutandukana n’umukunzi we Diane bari bamaranye igihe mu munyenga w’urukundo.

Platini na Diane bamaze igihe bigaruriye imitima y’abakunzi babo [Abafana] bamwe bavugaga ko babarenye nakabuza bagomba kubana ndetse ubwo Platini yizihizaga isabukuru y’amavuko mu mwaka ushize yavuze ko bidatinze azabana n’uwo yihebeye.

Kuri ubu amakuru agera ku Inyarwanda aravuga ko aba bombi bamaze gushwana. Diane wari umaze igihe ari mu rukundo na Platini ngo yamusimbuje umusore witwa Fiston bahararanye muri iyi minsi.

JPEG - 179 kb
Diane ati "Byishimo byanjye @ Fiston Rutayise......

Platini na Diane mu minsi ishize nibo basigaranye igifunguzo ubwo Knowless na Clement bemeranyaga kubana nk’umugabo n’umugabo. Ikinyamakuru Umuryango.rw turi mu ba mbere banditse inkuru aho Knowless yibutsaga Platini ko ariwe wasigiwe igifunguzo ko akwiye kugira icyo yibwira.

Byose byatangiye uyu mukobwa [Diane] ashyira amafoto atandukanye kuri instagranm ye. Akunda gushyiraho Fiston ari nawe bivugwa ko bari mu rukundo. Amagambo aryoheye amatwi niyo yuzuye ku mbuga zaba bombi mu gihe Platini we adaherukaho.

JPEG - 149.7 kb
Fiston ati "Ndagukunda urabizi....

Amafoto ya Diane na Platini yasibwe cyare kuburyo nasigayeho ari mbarwa ku rukuta rwa Instagram. Zimwe mu nshuti za Platini na Diane zivuga ko hashize igihe batandukanye ahubwo ngo ’byatinze kumenyekana.;

Diane ngo yafashe umwanzuro wo kwikuramo Platini akoresheje gushaka undi musore umwibagize agahinda. Inshuro zigera kuri eshatu umunyamakuru wa Umuryango.rw yahamagaye Platini ntiyigeze abasha gufata Telefone ye.

Ibitekerezo
  • MyPassion

    kabebe
    9 January 2017 - Musubize

    hhhhhhhhhhhh
    wooooow Diane Congz Kbsa Kuko ubonye Uwo Muberanye Kd Ugukunda Byukuri.

    Platun Wibaba Uzabona Undi Ugukunda.
    Gusa Ntuzongere Kwirara Ngo Nuko Wafatishije. Bikubere Isomo uge Ukunda Byukuri Bikurimo Ntaguhararukwa Uwo Wafatishije Ujye Ukomeza Umufate Nkuko Wamufataga Ukimukunda.

  • MyPassion

    bangamwabo
    8 January 2017 - Musubize

    Andika Igitekerezo Home gewe ndabona akwiye kwishima ndetse agashima uwiteka wamukijije umukbwa nkuyu kndi nuwamutwaye amenyeko ntacyafite kuko nihaboneka undi musore umubenguka nawe azamuta ntanteguza yicare abizineza

  • MyPassion

    charles
    8 January 2017 - Musubize

    Ninyagasambu rirarema kuba asize arimuzima ntacyo azabona undi harinigihe barikuzabana nabi murugo none akaba ariyo mahirweye yahazaza
    niyihangane murwanda harabakobwa benshi kandi azabona umukwiriye.

  • MyPassion

    Pacy
    7 January 2017 - Musubize

    Platin,rwose ntiwigere ubabara Imana izaguha undi muberanye. Buriya uriya Diane ntabwo yari uwawe! Arko sinabura no kugira inama uriya musore ngo ni Filston kuko ibyo mbona binsigira amasomo akomeye cyane. Nkubwije ukuri abakobwa bo murwanda sinavuga ngo bose,ariko abenshi muribo ntibadukunda ahubwo bakunda VISA na Citizenship. Urebye muri state ntuyemo ingo zimaze gusenyuka biturutse ku basore birukira mu Rwanda gushakayo abagore ntizigira umubare;...

  • MyPassion

    Pacy
    7 January 2017 - Musubize

    Platin,rwose ntiwigere ubabara Imana izaguha undi muberanye. Buriya uriya Diane ntabwo yari uwawe! Arko sinabura no kugira inama uriya musore ngo ni Filston kuko ibyo mbona binsigira amasomo akomeye cyane. Nkubwije ukuri abakobwa bo murwanda sinavuga ngo bose,ariko abenshi muribo ntibadukunda ahubwo bakunda VISA na Citizenship. Urebye muri state ntuyemo ingo zimaze gusenyuka biturutse ku basore birukira mu Rwanda gushakayo abagore ntizigira umubare;...

  • MyPassion

    yusuf
    7 January 2017 - Musubize

    yooo!!! niyihangane bibaho nawe azabona undi umubereye,,ubwo agusigiye amasomo wabona icyo gitype cyaragasoromye kera (agafaranga) ,akatabuze mu rwanda ni abakobwa n ’umutekano!

Tanga Igitekerezo