skol
fortebet

Bugesera: Bari guhinga ibijumba nk’umuti w’inzara, imirire mibi n’ihindagurika ry’ikirere

Yanditswe: Thursday 07, Nov 2019

Sponsored Ad

Binyuze mu mushinga wo guteza imbere ubuhinzi bw’imbuto n’ibunyabijumba hagamijwe kurwanya ubukene no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere uterwa inkunga na PNUD/GEF /SGP koperative Facoc yo mu murenge wa Gashora Akarere ka Bugesera bahawe imbuto y’imigozi y’ibijumba yo mu bwoko bwa Kabode yera ibijumba bikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye.

Sponsored Ad

Koperative FACOC (Farmers’ Cooperative for Change) ifite intego yo gutubura imbuto y’ibijumba n’ingemwe z’imbuto ziribwa no kuyikwirakwiza mu baturage bo mu Karere ka Bugesera. Taliki 24/10/2019 ikaba yarahaye abaturage 350 imbuto y’imigozi ishobora guhinga hegitari byibuze 6 ndetse n’imbuto y’ibishyimbo bikungahaye ku ntungamubiri za fern a zinc yaterwa kuri hegitari 2.

Mme Laure KANANURA uhagarariye umushinga PNUD/GEF /SGP yabwiye abaturage bahawe imbuto ko bakwiye kuyitaho by’umwihariko kuko idakungahaye ku ntungamubiri gusa ahubwo inahangana n’ihindagurika ry’ikirere ari nako ari n’umuti w’inzara ndetse n’imirire mibi.

Yagize ati:” ibi si ibijumba gusa, ntabwo ari bya bijumba bya kera, iyi mbuto tubahaye yera ibijumba by’umuhondo imbere, bikungahaye kuri vitamin, ushobora kandi kubikoramo ama biscuit cyangwa keke, ifata amazi cyane cyane nka hano hari ikibazo cy’izuba, ariko nanone ikaba umuti ukomeye w’inzara”.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora Rwabuhihi Jean Christophe avuga ko ibijumba byari mu bihingwa byatoranyijwe mu Murenge wabo ariko kubera ikibazo cy’izuba ryacanye igihe kinini bari bafite ikibazo cy’imbuto n’ibiribwa bidahagije rimwe na rimwe.

Avuga ko iyi mbuto bahawe igiye gufasha gukwirakwiza ibijumba hose mu murenge kandi izabafasha guca ikibazo cy’imirire n’inzara. Avuga ko bari bafite ikibazo cy’uburisho, aho abaturage bezaga ibishyimbo n’imboga ariko icyo kubifatisha nk’imyumbati n’ibijumba bikababana bike.

Yagize ati:” n’ubundi mu mihigo twiyemeje kongera ibiribwa kandi igihungwa cy’ibijumba kiri mu myaka yari yatoranyijwe, imbuto tubonye yahinga byibuze hegitari 6 kandi nayo ikaba ishobora gutanga imbuto inshuro 10 iyahinzwe, ni ukuvuga ko iyi mbuto izadufasha kubona indi ishobora guhinga hegitari byibuze 60, bikazafasha ko n’indi mirenge ishobora kugeramo, bizadufasha guca inzara n’imirire mibi rero”.

Nyiramatirida, umwe mu bahawe iyi mbuto avuga ko bahuye n’ikibazo cy’izuba rikomeye bakarumbya ubu bakaba bari bafite ikibazo cy’ibiribwa bidahagije, ariko iyi mbuto y’ibijumba igiye kubagoboka.

Yagize ati:” twararumbije pe, kubera izuba, ariko iyi mbuto baduhaye igiye kutugoboka, kuyihinga ntibigora, ntitinya izuba kandi yerera igihe gito, banatubwiye ko ifite amavitamini menshi, izatugoboka cyane rero”.

Gusa n’ubwo iyi mbuto yahawe abaturage itagorana guhinga, hari ikibazo ko hari abayihinga nabi cyangwa ntibite ku mirima yabo cyane yane gufumbira, kubagara no guteramo imiti mu gihe hajemo ibyinnyi.

Agoronome wa Koperative FACOC, Serge Ganza akaba ari nawe ukuriye ihuriro ry’abahinzi b’ibijumba mu gihugu yasabye abahawe imbuto ko bakwita ku guhinga bya kijyambere nk’uko babyerekerewe kandi bagafumbira kuko nta myaka idakenera ifumbire.

Intego z’uyu munshinga zikaba ari ugufasha abaturage guhangana n’ingaruka z’ihindagurika z’ikirere hifashishijwe imyaka inabafasha guhangana n’inzara ndetse n’imirire mibi. Ibijumba rero bikaba biza ku isonga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa