skol
fortebet

Bull Dogg yakomoje ku manyanga yakorewe muri PGGSS7 ngo iri rushanwa ntararibonera ‘ikibonezamvugo’

Yanditswe: Tuesday 27, Jun 2017

Sponsored Ad

Ndayishimiye Malik Bertrand uzwi cyane nka Bull Dogg wari umwe mu bahatana muri Primus Guma Guma Super Star yabaga ku nshuro ya karindwi ntiyumva neza impamvu ategukanya umwanya wa mbere mu gihe yabaye uwa mbere mu bitaro bitatu bakoze muri bitanu byagombaga kuba.
Itsinda ry’abaririmbyi “Dream Boys” niryo ryegukanye irusharwa ryo kuririmba rya Primus Guma Guma Superstar ribaye ku nshuro ya karindwi (PGGSS7).
Baryegukanye nyuma y’igitaramo gisoza iryo rushanwa cyabereye muri Parking ya Stade (...)

Sponsored Ad

Ndayishimiye Malik Bertrand uzwi cyane nka Bull Dogg wari umwe mu bahatana muri Primus Guma Guma Super Star yabaga ku nshuro ya karindwi ntiyumva neza impamvu ategukanya umwanya wa mbere mu gihe yabaye uwa mbere mu bitaro bitatu bakoze muri bitanu byagombaga kuba.

Itsinda ry’abaririmbyi “Dream Boys” niryo ryegukanye irusharwa ryo kuririmba rya Primus Guma Guma Superstar ribaye ku nshuro ya karindwi (PGGSS7).

Baryegukanye nyuma y’igitaramo gisoza iryo rushanwa cyabereye muri Parking ya Stade amahoro, ku wa gatandatu tariki ya 24 Kamena 2017.

Bull Dog ngo yabuze ijambo yakoresha asobanura neza akarengane yakorewe

Nyuma yo guhamagarwa ku mwanya wa Gatatu, Bull Dog yagaragaje uburakari bukomeye kuburyo bitorohewe itangazamakuru kuvugana nawe. Mu kiganiro kitagera ku minota itatu, Bull Dog waranzwe n’uburakari yumvikanaga avuga ngo ‘Imana nibishaka.’

Yavuze ko atiyumvisha ukuntu yatsinda ibitaramo bitatu muri bitanu nahabwe amahirwe yo kwegukana Guma Guma. Ngo azatangaza byinshi ari uko amanita yakusanyijwe yose ashyizwe hanze.

Uyu muhanzi yibazaga ukuntu atatwara igikombe mu gihe ariwe wagaragaje gukundwa bidasanzwe I Rubavu dore ko ari abakunzi ba Hip Hop. Ngo uretse ibi byanashimangiye igitaramo gikomeye yakoreye I Kigali aho abantu bose bazamuye amaboko kubera we.

Yagize ati :”Niba Imana ibyifuza….”. Yabajijwe niba azagaruka muri Guma Guma y’umwaka utaha. Ati :”Niba Imana ibyifuza .”

Umunyamakuru yakomeje guhatiriza kugirango Bull Dog agira icyo avuga ni mu gihe yari yamaze gutangaza ko ntacyo ashaka kuvuga n’itangazamakuru. Aho yagize ati :”Ubu nayobowe aho ibintu byapfiriye kuko narinziko ndi imbere y’abandi bose…”

Nyuma yo guhimba ijambo ‘Kata’ muri Guma Guma y’umwaka ushize, yavuze ko iri rushanwa ry’uyu mwaka ryo atararibonera ‘ikibonezamvugo’.Ati :”Namwe muzashake nk’abamenyi muri uyu muzika.”

Yabajijwe icyo ashingiraho avuga ko ariwe wari ukwiye iki gikombe, ati :”Niba muri Guma Guma waratsinze inshuro zirenga eshatu, abandi bagatsinda ariko ntibarenze izo agatwara igikombe ubwo se urumva atari ikibazo.”

Yavuze ko ategereje ibisobanura birambuye umunsi amonita azashyirirwa hanze.Yashimye buri wese wamubaye hafi muri iri rushanwa avuga ko akunda abanyarwanda cyane.

Dreams Boys yakurikiwe n’umuririmbyi Christoper wahawe sheki iriho miliyoni 4.5RWf. Uwa gatatu yabaye Bull Dogg wegukanye igihembo cya miliyoni 4RWf.

Ibitaramo by’iri rushanwa rya PGGSS7 byatangiriye i Huye ku itariki ya 20 Gicurasi 2017 bikomereza i Gicumbi, Ngoma na Rubavu.

Iri rushanwa ryabayemo ibintu bitandukanye byatunguye abafana baryo ndetse n’abaryitabiriye.

Ubwo hari hagiye gutorwa abaririmbyi bagomba kuryitabirwa, EAP na Bralirwa bafatanya kuritegura, bashyize hanze amabwiriza avuga ko abaryitabira bagomba kuba batarengeje imyaka 35 y’amavuko.

Bull Dog yegukanye umwanya wa Gatatu muri Guma Guma

Ibitekerezo

  • Ariko urihuta kuvuga, umwanya baguhaye niwo wawe, abaje imbere yawe nabasaza, shima imana, kd ukore cyane, bizaza , imbere yawe niheza, wishaka inzangano , bariya bose murakorana, ubwo se ugirango uwaje inyuma we ntiyari yakoze? Mwese njye narabashimye kdi cngx.

    musaza imbere hawe niheza cyane .tuza hip pop imana yayihaye umugisha nukuri tuza .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa