skol
fortebet

Bull Dogg yagize icyo avuga ku muraperi w’ Umurundi wamusebeje ngo arapa nk’ ufite ibirayi bishyushe mu kanwa

Yanditswe: Sunday 26, Mar 2017

Sponsored Ad

Umuraperi w’ Umunyarwanda wamenyekanye ku izina rya Bull Dogg yanenze umuraperi w’ Umurundi uherutse kwibasira abaraperi b’ Abanyarwanda avuga ko Rap yo mu Rwanda iri hasi agereranyije n’ iyo mu Burundi.
Uwo muraperi witwa B Face yibasiye araperi bo mu Rwanda barimo P fla, Bull Dogg, Paccy, Jay Polly, Ama G The Black n’ abandi
Ageze kuri Bull Dogg yagize ati “Hari uwundi mutipe bita Bull Dogg arakunda kwiyita ngo ni AKA Buda, ndashaka ndamubaze ko hari ikibazo yoba yaragize mu nda kuko ingene (...)

Sponsored Ad

Umuraperi w’ Umunyarwanda wamenyekanye ku izina rya Bull Dogg yanenze umuraperi w’ Umurundi uherutse kwibasira abaraperi b’ Abanyarwanda avuga ko Rap yo mu Rwanda iri hasi agereranyije n’ iyo mu Burundi.

Uwo muraperi witwa B Face yibasiye araperi bo mu Rwanda barimo P fla, Bull Dogg, Paccy, Jay Polly, Ama G The Black n’ abandi

Ageze kuri Bull Dogg yagize ati “Hari uwundi mutipe bita Bull Dogg arakunda kwiyita ngo ni AKA Buda, ndashaka ndamubaze ko hari ikibazo yoba yaragize mu nda kuko ingene arapa umenga afise agahinda, mu kanwa naho umenga afite ibiraya bishushe, niwirekure Rap si ugucira inkonda, uguge ijambo ku rindi…..”

Mu kiganiro yahaye KT Radio Bull Dogg yavuze ko uyu muraperi w’ Umurundi atazwi, ashimangira gusebya abahanzi bo mu Rwanda yabikoze agamije kumenyekana.

Bull Dogg yavuze ko ibyo yakoze nta muraperi wo mu Rwanda wabishimye ndetse ko n’ abaraperi bakomeye mu Burundi bashora kuba batarabyakiriye neza.

Ati “Narabyumvishe ariko ntabwo nabihaye agaciro nta n’ andi mateka afite ngo tuvuge ngo ni umuntu ukomeye , ubivuze ngo mvuge ngo ndatinye cyangwa se biraza kwangiza carriere, ni umuntu ubikora kugira ngo amenyekane cyangwa avugwe mu Rwanda”

Yunzemo ati “Arashaka kumenyekana ariko yakoze amakosa kuko yahereye mu mazina atagombaga gushyiramo, ntekereza ko na Hip Hop yo mu Rwanda itishyimiriye biriya bintu. Muri Hip Hop yaje nabi cyane”.

Umuraperi B Face wakoze indirimbo yise La difference yibasira abahanzi bo mu Rwanda, yayikoreye mu Rwanda ndetse yanatunganyijwe n’ umwe mubatunganya indirimbo mu nzu zitunganyiriza umuziki mu Rwanda.

Iyo ndirimbo ikimara kujya aharagara byari byitezwe ko abahanzi bo mu Rwanda bagiye gukora mu nganzo bagasubiza bagasubiza B Face ariko siko byagenze kuko mu gihe cy’ ukwezi iyo ndirimbo imaze igiye ahagaragara nta muhanzi wo mu Rwanda uraririmba ayisubiza.

Iyo ndirimbo yagiye ahagaragara tariki 25 Gashyantare 2017, imaze kurebwa n’ abantu 20 747 kuri Youtube.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa