skol
fortebet

Bull dogg yahishuye ibintu 3 by’ingenzi yungukiye mu kuba yarakiriye agakiza akomoza no ku ifungwa rya bagenzi be bahoze baririmbana

Yanditswe: Sunday 23, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Ndayishimiye Bertrand uzwi nka “Bull dogg” nyuma yo kwakira agakiza yahamije ko hari byinshi yungutse birimo kugirirwa icyizere,yibutsa abo yasize kumuyoboka.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Celebzmagazine dukesha iyi nkuru yagiranye n’umuraperi Bulldogg yabasangije ibyo yungutse nyuma yo kwakira agakiza. Avuga ko birimo kugirirwa icyizere,kudasesagurira amafaranga mu tubari,umutuzo n’ibindi.

Ati”Buriya umutu utarakizwa aba ameze nk’ukoreshwa n’imyuka mibi.Ubu ndizigamira amafaranga,nasezeye ku nzoga mu gihe nasengereraga umuhisi n’umugenzi.Akenshi buriya iyo umuntu ashaka gukizwa ni ugushyira ubuzima bwe ku murongo kandi ndumva ari byiza ndatuje.”

Bulldog yicuza igihe cye yatakaje aho ngo uwamushakaga kuri telephone atapfaga kumubona bitewe n’ubusinzi.

Ibi yabitangaje nyuma yuko ashyize hanze EP (Extended Play)yise “Byose kuri Jah” igizwe n’indirimbo eshatu zihimbaza Imana arizo “Byose Kuri Jah”, “Icyoroshye” ndetse n’iyitwa “Ingaruka” aho mu butumwa bwumvikana agaruka ku buzima bushaririye yanyuzemo burimo no gukoresha ibiyobyabwenge byamushyiraga kure y’Imana.

Mu kiganiro n’itangazamakuru uyu muraperi yavuze ko yinjiye mu gakiza nk’umuntu ufite byinshi yanyuzemo, abo bahoranye muri Tough Gangs bagiye bafungwa kubera itabi n’urugomo we akarindwa n’Imana ndetse no guha urugero rwiza abana be.

Ati :“Nabayeho nywa itabi, urumogi, marijuwana ndetse n’inzoga nyinshi cyane, nkabyuka nahindanye mfite ibikomere ahantu hose, igihe kiragera numva ko ngomba guhindura ubuzima nkaba umuntu mushya.”

Yakomeje avuga ko yarusimbutse mu mpanuka zirenga eshatu nyuma akaza guhitamo kwiyegurira Imana ajya kure y’icyaha n’igisa nacyo mu rwego rwo kubera abana be ikitegererezo kiza ndetse n’urubyiruko n’abandi bakunda ibihangano bye.

Uyu muhanzi ukundwa n’abatari bake ahanini kubera ubutumwa buba bukubiye mu bihangano bye yashimangiye ko agiye kuba umuntu mushya akaba umuhanzi w’ikitegererezo ku bakiri bato n’abandi bumva cyangwa batekereza ko injyana ya Rap ikorwa n’ibirara.

Bull dogg kandi yakomoje ku ifungwa rya bagenzi be bahoze baririmbana mu itsinda rya Tough Gangs aho bose bagiye bafungwa kubera imyitwarire idahwitse irimo urugomo no kunywa ibiyobyabwenge ariko we Imana ikagenda imurinda.

Ati : “Nakuze nziko nzaba padiri ariko nza gutandukira, gusa mu mikurire yange numvaga nzakorera Imana igihe cyari kigeze rero ngo ngarukire Imana, narebye ibyagiye biba kuri bagenzi bange hafi ya bose bagiye bafungwa kubera ingeso mbi. Ikindi nanyuze mu madini arimo na Islam, mu bwamamare bwange aho gukorera Imana nijanditse mu bintu bibi cyane nywa ibiyobya bwenge, njya mu bakobwa ariko numvise ko mbigumyemo nanjye Imana yazantangaho urugero.”

Bull dogg yaguze Bibiliya mu ntangiriro z’uyu mwaka atangira kujya ayisoma ayisimbuza ibindi bitabo binyuranye yajyaga asoma kugira ngo arusheho kugirana ubusabane n’Uwiteka.

Bulldog wamenyekanye ku mazina menshi cyane agera kuri 33 yakunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Imfubyi”, “Umunsi w’imperuka”, “Sinema” n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa