skol
fortebet

Bull Dogg yatangaje igihe azasezeranira n’umugore we bamaranye imyaka 7 bakundana

Yanditswe: Tuesday 11, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Bull Dogg yavuze ko azasezerana n’umugore we mu mwaka wa 2019 mu kwezi kwa Nyakanga.

Sponsored Ad

Umuraperi Bull Dogg umwe mu bari bagize itsinda rya Taff Gangz nyuma bakaza gutandukana kuri ubu yakomoje ku rukundo rwe n’umufasha we witwa Nelly Muvunyi banabyaranye abana babiri.

Yavuze ko bwa mbere amenyana n’uyu mukobwa bahuriye mu isabukuru y’inshuti yabo bakaza kwibwirana ndetse banahana nimero za telefone bakajya bavugana . Ngo nyuma baje kuryamana amutera inda ndetse yanga kumwihakana nkuko abandi basore bajya babikora kuko yamukundaga.

Kuva icyo gihe yiyemeza kumuzana mu rugo babana nk’umugabo n’umugore kugera ubu bakaba barabyaranye abana 2 b’abahungu.

Nyuma y’ibi bihe byose uyu muraperi yatangaje ko bitarenze impeshyi y’umwaka wa 2019 azakora ubukwe agasezerana n’umugore we byemewe n’amategeko nyuma y’imbogamizi yagiye ahura nazo zikamubuza gusezerana n’umugore we.

Muri zo mbogamizi harimo nko kuba barabuze umwanya kuko ngo yari akiri umunyeshuru kandi we n’umugore we bari bakeneye kwita ku bana babo bari bakiri bato cyane.

Ati :“ Nicyo gihe ngo nanjye nkore ubukwe nsezerane n’ umugore wanjye mu buryo bwemewe n’ amategeko. Muri 2019 ahagana mu kwezi kwa Nyakanga muzabona mbatumiye ariko ntabwo ndemeza Italiki bizabera ho ubu icyo naba mvuze ni uko buhari.”

Twakwibutsa ko Bull Dogg ari umwe mu baraperi nyarwanda bakunzwe kubera ibihangano bye ndetse akaba umuhanzi ukunze kwerura ukuri kubimuvugwaho ndetse utajya uhishira amakosa mu gihe ayabona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa